Musanze: Gacaca bishimira umuhanda Rugeshi –Gakoro waborohereje kwivuza

Abaturiye n’abakoresha umuhanda Rugeshi-Gakoro, wo mu Murenge wa Gacaca, Akarere ka Musanze; bavuga ko bishimira ikorwa ryawo ngo kuko watumye bashobora kugera kuri serivisi z’ubuzima ku buryo buboroheye.
Uyu muhanda wajyaga wuzuramo ibizenga, ugizwe n’ibinogo ndetse n’ibitare byabaga bishinyitse ngo byari bimwe mu byatumaga bamwe mu bagabo badatabara bagenzi babo babaga bafite abagore bari ku nda, ibi ngo bikaba byarakururaga n’amakimbirane mu mibanire yabo nk’uko Turikunkiko Tharcice wo mu Kagari ka Kabirizi, abivuga
Yagize ati: “Uyu muhanda batari bawukora byabaga ari ibintu bikomeye ku bijyanye n’ubuhahirane kuko harimo ibinogo, byagera mu bihe by’imvura bwo bikaba ikibazo gikomeye, twagendaga tujabagira mu isayo ry’ibyondo, kuko hahoraga hajandamye nawe urabona ko ubu butaka ari ibumba byari ibibazo bikomeye”.
Akomeza agira ati: “Uyu muhanda watumye bitworohera kugeza ku kigo nderabuzima cya Karwasa abarwayi kuko hari ubwo bakubwiraga ko ejo ari ukujyana umurwayi kwa muganga nawe ugahitamo kuvuga ko urwaye kugira ngo bagenzi bawe bataza kuva mu mujishi bakaguca amande, ubuhahirane na bwo bwaroroshye kuko imyaka yacu imodoka zaburaga uko ziza gutwara umusaruro wacu”.
Mukarwego Odette ni umwe mu babyeyi bo mu Kagari ka Kabirizi ageze mu kigero cy’imyaka 40, avuga ko igihe umuhanda utari wakozwe byari ibintu bikomeye ku babyeyi cyane mu gihe umubyeyi yabaga afashwe n’inda
Yagize ati: “Ubu nkatwe abagore twariruhukije tumaze kubona uyu muhanda, kuko benshi babyariraga mu ngo, hari ubwo wavaga mu rugo ugenda wisekura ku bibibuye no mu binogo, hakaba ubwo ubyariye mu nzira, umwana akaba yakwicwa n’umusonga cyangwa se umubyeyi nawe agakomeza akava bikaba byamuviramo urupfu, nka njye mu gihe cy’imyaka 18 maze nshatse ndibuka ko kungeza ku ivuriro byagoranye abagabo mu mujishi bagenda basaya mu byondo kandi bagendaga bacanye udutoroshi rimwe na rimwe ntibabone neza ibinogo, ubu rero kubera ko umuhanda umeze neza ni yo bacanye telefone bareba imbere.”
Akomeza avuga ko kuri ubu byoroshye ngo n’imbangukiragutabara igere ku mubyeyi cyangwa se undi murwayi wese, ikindi ngo ni uko uyu muhanda watumye ibiciro by’ingendo bigabanyuka, aho nko kuri moto uvuye aho batuye ngo bishyuraga 2000, ariko kuri ubu ngo bagera mu mujyi wa Musanze bishyuye amafaranga 1200 gusa, kuko uyu muhanda ugendeka neza nyuma yo kuwubaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Theobald, avuga ko uriya muhanda ari igikorwa cy’iterambere kandi cy’ingirakamaro cyaje kigamije gukura abaturage mu bwigunge.
Yagize ati: “Uriya muhanda ni ibilometero 13, ni umuhanda uzafasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku isoko, ndetse n’amafaranga bakoreshaga mu ngendo azagabanyuka bizigamire bakomeze biteze imbere cyane ko kariya gace keza imyaka myinshi.”
Akomeza agira ati: “Ikindi ni uko uyu muhanda uzorohereza ba mukerarugendo bazaba basura ikiyaga cya Burera kuko byabagoraga kubera umuhanda mubi utaroroherezaga ibinyabiziga, turasaba abaturage kuwubyaza umusaruro no kuwufata neza bawurinda isuri ndetse no kuwusatira.”
Uyu muhanda wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari imwe na miliyoni 900, aho ikibanza kuri ubu kigura miliyoni 5 mu gihe uwagurishaga menshi yabonaga ibihumbi 800 gusa.

