Musanze: Cyuve abatunze televiziyo bahorana ubwoba ko batoborerwa inzu

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 6, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Abaturage bo mu Kagari ka Bwiza, Akagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, baravuga ko bamaze iminsi batewe impungenge n’ubujura bwibasira televiziyo zo mu bwoko bwa flat, bakaziba nijoro, batoboye inzu.

Kugeza ubu, muri ako Kagari hamaze kwibwa flat zigera kuri 15 mu gihe gito, ibintu byateje ubwoba n’umutekano muke mu baturage, kuko buri wese ufite flate ngo aba yumva ahangayitse.

Nsanzumuhire Jean wo mu Kagari ka Bukinanyana yagize ati: “Biba nijoro, ugasanga batoboye igipangu cyangwa urugi, hari umuturanyi baje batobora inzu bagera muri salo yicuye asanga bamucucuye. Ubwo si ubujura gusa ahubwo ni no guhungabanya umutekano wacu kuko ntabwo tugisinzira neza dusaba inzego bireba kudufasha bakarwanya ubu bujura, kuko ibi bintu bituma tutamenya amakuru iyo bagutwaye televiziyo yawe.”

Mukamana Alicia, na we wo muri uwo Mudugudu, avuga ko afite ubwoba bukabije bitewe n’uko abajura basa n’abamaze kubigira akamenyero kuko baza kwiba nijoro kandi bamwe ngo baba bitwaje intwaro harimo imipanga n’inyundo ku buryo ngo baba bafite ubwoba ko bakwicwa.

Yagize ati: “Kuri ubu umuntu ufite flaté aba afite ubwoba buri joro. Twabuze amahoro. Buri wese aba yibaza niba ari we ukurikiyeho nyuma yo kwiba mugenzi we baturanye”.

Nkunduwera Thomas ni Umukuru w’umudugudu wa Bwiza mu kagari ka Bukinanyana, ashimangira ko ikibazo gikomeye, ndetse ko bagikurikiranye n’ubuyobozi.

Yagize ati: “Twagerageje gutanga amakuru, ariko birasaba ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’Irondo ry’umwuga. Abaturage bakeneye kwumva ko barinzwe. Iyo ibintu nk’ibi bibaye, abaturage badindira mu iterambere kuko nta makuru bamenya, ndetse n’amafaranga bagombye gukoresha biteza imbere bakayakoresha basana ibyangijwe, iki kibazo kimaze amezi 2.”

 Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ngirabakunzi Ignace, yemeje ko iki kibazo bagiye kugikurikirana kuko ngo batari bakizi kugeza ubu kandi ko nta makuru bari bafite ko muri uyu murenge hari ubujura nk’ubwo.

Yagize ati: “Hari zimwe muri flaté zimaze gufatwa, abaturage bashobora kuza kuzireba ku biro bikuru bya Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru. Dusaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe kugira ngo n’iyo hagize igifatwa byorohere gukurikirana no gusubiza nyiracyo.”

Yakomeje agira ati: “Polisi ntizihanganira na rimwe umuntu wese utekereza ko ashobora guteza umutekano muke, kwiba, cyangwa gusenya. Tuzakomeza kubikurikirana kugeza igihe ibi bikorwa bihagaritswe burundu.”

Abaturage basaba ko hashyirwamo imbaraga nyinshi mu gukumira ubu bujura, hibandwa ku kongera amarondo no kongera uburyo bwo guhanahana amakuru afasha mu kurinda abaturage n’ibyabo.

Umudugudu wa Bwiza batobora inzu
Umudugudu wa Bwiza bahangayikishijwe n’abajura
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 6, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE