Musanze: Barigishijwe nubwo babuze ababo basanga kubabarira ari ngombwa

Rtd Sergent Munyarutete Joseph ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze avuga ko inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge bahawe zatumye biyemeza kubabarira ababiciye ababo.
Asobanura ko imiyoborere myiza iganisha ku bumwe n’ubwiyunge yagize uruhare mu kongera kubanisha Abanyarwanda kuko iyo bitaba ibyo byashobokaka ko bakomeza kubana mu makimbirane.
Avuga ko mu gihe cy’ubuzima bwe bwose mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari mu bantu bahuye n’akaga ku buryo ngo atigeze abasha no kugera mu ishuri nk’abandi bana kubera ivangura yakorerwaga, ibi yabitangaje ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Navutse nzi neza ko aho dutuye ari mu bavandimwe, ariko buhoro buhoro nagiye ntangira kujya mbwirwa amagambo mabi n’abana twakinaga umupira bamwe bakanyita inzoka, abandi bakankubita, bakanciraho mbese bakanyitaza, ibi rero biri muri bimwe mu byatumye ahari na Data atanshyira mu ishuri, twabayeho nabi muri iki gice cyahoze ari Komini Kinigi, kugeza Leta y’Abatabazi ije kutwica.”

Yongeyeho ati: “Twabaye mu buzima bubi kugeza ubwo nari mfite imyaka 22, twaratotezwaga bikaze, ariko noneho indege ya Habyarimana imaze kumanuka ikitwa umututsi cyose kirahigwa kugeza n’ubwo Isi yose wabonaga yabaye nini, ikintu ntazibagirwa ni umusore witwa Bizumuremyi twakinaga umupira duhuje ibibazo by’ubukene muri iyi Kinigi ariko akaba ari we wampize mu gihe cy’iminsi 90 Imana igakinga akaboko kuko nasimbutse urupfu rw’abicanyi inshuro ntibuka neza”.
Munyarutete ngo yarafunzwe ariko aza kuvanwamo n’abo mu burenganzira bwa muntu bo mu bihugu by’amahanga bari baje kugenzura uburyo ubwicanyi burimo gukorwa mu Kinigi, cyane ko nawe ngo yari afungiwe aho mu Kinigi mu 1992 nk’icyitso.
Yagize ati: “Baramfunze hano kuri komini Kinigi, aha hantu bahibiciraga abantu bakabashyira mu cyobo cyari hano, njyewe rero baje kumfungura ngo bazajya bampamagara nze kujya ntanga ubuhamya ko nta bantu barimo kwicwa, hari umwarimu bari bararekuye ngo bazamurindira umutekano baza kumwica mpitamo guhunga kugeza ubwo nabonye uko nsanga Inkotanyi mu Mutara”.
Munyarutete ngo yinjiye igisirikare cy’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi mu mwaka wa 1992, ariko ngo yumvaga atazagaruka mu cyahoze ari Ruhengeri, gusa ngo mu 1995 yaje kumenya ko umuryango we uriho, igihe yaje kuwureba ngo yari afite imbunda n’amasasu ahagije, ariko ngo ntibyari byoroshye kugera ahantu hari abashaka kukwica ariko ntiwihorere, gusa ngo ntabwo yabikoze.

Yagize ati: “Rwose nk’ubwize ukuri uretse nanjye ntibiba byoroshye kugira ngo wongere ubone uwakwiciye kandi nawe ufite uburyo wamwikiza ariko ntubikore, ibi byose byatewe n’amasomo twahawe akomoka ku miyoborere ya Afande wacu Paul Kagame, aho twari mu ngabo yadusabaga kutihorera ahubwo tugaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Munyarutete akomeza avuga ko akigera iwabo yahuye na wa musore wamuhize igihe kirekire ari we Bizumuremyi ngo yamugezeho afite imbunda ariko ntiyamurasa
Yagize ati: “Uwampigaga ni we nagezeho mbere mfite imbunda, naramusuhuje we abonye mfite imbunda yahise agira ubwoba, mubwira ko ntacyo mutwara ariko ko bikwiye ko mujyana kuri Komini kugira ngo ajye gusobanura ibyo yakoze muri Jenoside, ariko nabwo we yari agifite umutima wo kunyica ku buryo yagiye kuzana umuhoro mu nzu mu gihe narimuretse ngo ajye gushyiramo umwenda, abonye ko yenda namurasa yarirukanse sinirirwa ndasa na rimwe kubera ko namaze gufata inyigisho nziza, yaje gufatwa na Gacaca.”
Munyarutete iyo akubwira ubuzima bwe n’abo mu muryango we akubwira ko ari inkuru yavuga mu gihe cy’iminsi ibiri, ngo kuko barahizwe kugeza ubwo bahigishwaga imbwa aho bari bihishe.
Kugeza ubu Munyarutete ni umubyeyi w’abana 6, afite impushya zo gutwara imodoka ku rwego rwa A, B na C, akaba afite n’imodoka ze 2, akomeza ashimira ubuyobozi bwatumye abiciwe batanga imbabazi, n’abiciwe na bo ngo akabashimira ko bemeye gutanga imbabazi.
