Musanze: Bamaze imyaka 3 barasubiye kuvoma ibirohwa muri Ruhondo

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu baturage mu Murenge wa Gacaca, Akarere ka Musanze, bagowe no kuba bamaze imyaka itatu bongeye gusubira ku mazi y’ibirohwa bakura mu Kiyaga cya Ruhondo nyuma y’uko batakibona amazi meza mu mavomo.

Bavuga ko batangiye kubura amazi mu mwaka wa 2020 babwirwa ko hagiye kuvugururwa umuyoboro wabagezagaho amazi meza, ariko kuva ubwo ntibarongera kuyaca iryera.

Abavuganye n‘Imvaho Nshya bemeza ko kutagira amazi meza bibagiraho ingaruka zikomeye mu mibereho yabo kuko bahura n’indwara z’umwanda.

Banyangiriki Beatrice, umwe muri abo baturage, yavuze ko kugira ngo abone amazi meza bimusaba gukora urugendo rw’isaha n’igice ajya kuyashaka mu Murenge wa Cyuve.

Ati: “Tumaze imyaka 3.5 nta mazi meza tugira kuko amavomo yacu kuva muri 2020 barayafunze. Kugira ngo tubone amazi meza ni ukujya mu Murenge wa Cyuve nabwo dukoze urugendo rw’amasaha abiri, utagiyeyo avoma ibirohwa mu gishanga hano hepfo cyangwa se tugakoresha amazi yo mu bitega twagiye ducukura mu nsina zacu.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko kubera amazi yabaye ingume usanga abenshi biyuhagira rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru, abagira isuku ya buri munsi bagakaraba intoki no mu maso.

Ikindi yemeza ni uko bahora ku miti kubera indwara zituruka ku mwanda, cyane cyane abana bakiri bato barware inzoka zo mu nda n’abakuru bakarwara uruheri (Shishikara), amavunja n’izindi ndwara zituruka ku mwanda.

Yagize ati: “Reba iyi misozi yacu ukuntu iba imeze, irahanamye cyane kumanuka hano nkanjye ugeze mu zabukuru ntibyanyorohera, sinaba nabuze amazi yo guteka ngo mbone ayo koga kandi ijerekani igura amafaranga 250.  Ubu rero twahisemo kujya twiyuhagira nibura nka kabiri mu cyumweru, twifuza ko batuzanira amazi hano nk’uko byari bisanzwe kuko byari ibintu tumaze kumenyera ubu twayobotse iyo mu kiyaga cya Ruhondo nabwo dukoresha amasaha 2 kugenda ni kugaruka”.

Banyangiriki Beatrice, umwe mu baturage bamaze imyaka itatu n’igice batabona amazi

Kuradusenge Samuel wo mu Kagari ka Karwasa, we avuga ko kuba amzi yarabaye ingume bituma urubyiruko rutagenderana ipfunwe ry’umwanda ku mubiri no ku myenda.

Yagize ati: “Ubu wakwiteza inkumi y’abandi se utambaye akenda kameshe? Nk’ubu hari ubwo njya kumesera ku kiyaga cya Ruhondo inshuro imwe mu kwezi kubera ko mu yindi minsi mba nagiye mu kiraka. Ibi bintu rero biratubangamira, niba ntiyuhagiye simese urumva se nava mu rugo naba ngiye kwiteza rubanda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca Nsengimana Aimbale, na we yemeza ko iki ari ikibazo gikomeye gusa akahamya ko bakizi ndetse kiri mu maboko y’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze.

Yagize ati: “Ikibazo cy’ibura ry’amazi kuri kamwe mu duce tw’Umurenge wacu kirazwi yewe hari abamaze imyaka irenga 2. Ibi rero byatewe na moteri itagikora kubera ko byagaragaye ko itwara amavuta menshi hashize igihe kinini.”

Yavuze nanone kandi ko batekereje kongera ingano y’amazi hagendewe ku kuba amatiyo yari matoya, ubu Akarere ka Musanze kakaba karateguye umushinga urambye uzafasha abaturage ntibazongere kubura amazi.

Gitifu Nsengimana ati: “Mu minsi mike amazi araba yabagezeho.”

Hagati aho, ubuyobozi bw’Umurenge wa Gacaca busaba abaturage kujya bateka amazi baba babonye  nubwo biba bigoye, kuko amazi adatstse nayo akurura indwara zikomoka ku mwanda.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE