Musanze: Amagorofa ni igisubizo cyo kuzigama ubutaka no gutuza benshi ahantu hato

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 21, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Mu gihe Umujyi wa Musanze ukomeje gutera imbere nk’umujyi wunganira Umujyi wa Kigali, isura yawo iragenda ihinduka bitewe n’iyubakwa ry’amagorofa agezweho yubakwa n’abashoramari b’Abanyarwanda.

 Iyo myubakire izamuka igana mu kirere ntihindura gusa isura nshya y’umujyi, ahubwo inatanga inyungu zifatika ku bashoramari no ku bucuruzi, byose bigakorwa mu rwego rwo kuzigama ubutaka.

Abubatse mu mujyi wa Musanze n’abakoreramo bavuga ko kubaka amagorofa babibonyemo inyungu kuko bituma bizigamira ubutaka ndetse hakaboneka n’inzu nyinshi ku butaka buto kubera ko ngo bubaka bagana hejuru

Tugengwenayo Theonas umwe mu bashoramari bamaze kubaka inzu y’amagorofa y’ubucuruzi mu mujyi wa Musanze, avuga ko inyubako z’amagorofa ari igisubizo kirambye:

Yagize ati: “Twajyaga tubura aho twubaka kuko ubutaka bwaragabanyutse, ushingiye ko twubakaga inzu zo hasi gusa zitageretse. Kubaka amagorofa bituma ukoresha ahantu hato ukahashyira inzu nyinshi. Ni inyungu ku bashoramari kuko aho watunganyirije inzu imwe ubu ushyiraho esheshatu cyangwa zirindwi. Nanone, bituma inzu yawe ikurura abacuruzi benshi, ukabona abayikodesha.”

Undi mushoramari wubatse inyubako y’igorofa ahazwi nko kwa Gasore  irimo ibiro n’amacumbi, uvuga ko Musanze ifite amahirwe yihariye, kandi ko ari ibintu bigaragarira amaso, akemeza ko gahunda Leta yafashe yo kubaka amagorofa ari kimwe mu bisubizo byo kurondereza ubutaka.

Yagize ati: “Ubukerarugendo buragenda buza, abakozi benshi b’imiryango mpuzamahanga baraza, amahoteli ariyongera. Inzu yanjye irakira ibirori, amahugurwa, n’abacumbitse. Ni umushinga wishyura vuba.”

Mu myaka yashize, ikibazo cy’ubuke bw’inzu z’ubucuruzi cyabangamiraga cyane abacuruzi bo muri aka karere, bamwe bakajya gukorera i Kigali cyangwa mu yindi mijyi, aho babonaga amahirwe y’inyubako zihagije.

Ntirenganya Elie, umucuruzi waje gukodesha mu igorofa rishya riherutse kuzura, yavuze ko yajyaga agorwa no kubona aho gucururiza hisanzuye ariko ngo mu gihe cy’imyaka 2 umujyi umaze kujyamo amagorofa basigaye bakorera iwabo.

 Yagize ati: “Nabanje  gukorera i Kigali kuko hano i Musanze naburaga aho nashyira iduka. Nari mfite ubushobozi ariko sinabonaga inzu. Ubu nabonye igorofa rifite ibyangombwa byose; haba isuku, umutekano n’abakiliya b’inzego zitandukanye. Ibi ni iterambere rigaragara.”

Muhawenimana Ariane ni umwe mu bakobwa  batanga serivisi z’itumanaho, na we yemeza ko inzu nshya zimufasha kubona abakiliya benshi.

 Yagize ati: “Iyo ukorera mu nzu iri mu igorofa rishya, abakilya barakugana kubera ko baba bizeye serivisi nziza. Harangwamo isuku, urumuri, internet na parikingi. Si nk’uko twabanje gukorera mu nzu zishaje kandi zidakcyeye.”

Kugeza ubu, Umujyi wa Musanze umaze kugira amagorofa arenga 30, yubatswe n’abikorera bafashijwe n’ubuyobozi mu kuborohereza kubona ibyangombwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze,  Nsengimana Claudien, yemeza ko imyubakire igana hejuru igira uruhare rukomeye mu iterambere ry’umujyi n’imibereho y’abaturage, kandi bifasha gukoresha ubutaka buto ku nyubako nyinshi.

Yagize ati: “Kubaka amagorofa ni imwe mu ngamba zikubiye muri politiki y’igihugu yo kuzigama ubutaka. Umujyi wacu ugenda waguka ariko ubutaka si bwinshi. Iyo dufatanyije n’abashoramari tugakoresha neza igice cy’ikirere, dutanga ibisubizo ku bacuruzi n’abaturage.”

Akomeza agira ati: “Turashimira abashoramari bamaze kugira uruhare muri iyi mpinduka. Tubasaba gukomeza gushora imari mu nyubako zigezweho, zifite ibyangombwa bijyanye n’icyerekezo cy’imyubakire y’Umujyi wa Musanze.”

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko mu myaka iri imbere, hateganywa kubakwa izindi nyubako nyinshi harimo iz’ubucuruzi, amacumbi, ibigo by’ubuvuzi n’uburezi, bikajyana no gutunganya imihanda, ubusitani, isuku n’umutekano, ikindi kandi biteganyijwe ko ako Karere kazubaka ibiro bishya bjyanye n’igihe kazaba gakoreramo.

Umujyi wa Musanze, nk’umwe mu mijyi yunganira Umujyi wa Kigali, ukomeje kwiyubaka  no kuba indorerwamo y’imijyi y’u Rwanda, amagorofa n’imyubakire igezweho bigaragara nk’inkingi y’iterambere rirambye.

Umujyi wa Musanze kuri ubu hubakwa amagorofa andi arimo yuzura agakorerwamo
Umujyi wa Musanze umaze kugira amagorofa menshi
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 21, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE