Musanze: Agakiriro kabaye gato, abakorera mu ngo babura isoko

Bamwe mu bakora imyuga itsndukanye bo mu Karere ka Musanze bavuga ko bagihura n’igihombo gikomeye kubera ko bakorera imirimo yabo mu ngo, bitewe no kubura imyanya yo gukoreramo mu gakiriro kabugenewe, bigatuma babura isoko ry’ibyo bakora.
Abo barimo ababaji, abasuderi n’abandi bakora ibikoresho bitandukanye bifashishwa mu bwubatsi, bavuga ko kutagira aho gukorera hihariye bibagiraho ingaruka nyinshi zirimo no kubura abakiliya, nk’uko umwe mu babaji bo mu Murenge wa Musanze abivuga.
Yagize ati: “Kubera ko nkorera mu rugo, abakiliya benshi bajya mu gakiriro bakibwira ko ari ho gusa haboneka serivisi zizewe.
Hari n’abajya bambaza aho mbarizwa, nkababwira ko nkorera mu rugo bakambwira ko ari kure y’umuhanda batabona uko bapakira ibikoresho byanjye twifuza ko agakiriro bakagura.”
Ku rundi ruhande, abasuderi na bo bavuga ko imashini zabo zitagenewe gukorera ahantu hafunganye nko mu ngo, ku buryo zishobora no guteza impanuka cyangwa guhungabanya ituze ry’abaturanyi.
Nsekuye Joseph, umwe mu basanzwe basudira ibyuma byifashishwa mu bwubatsi.
Yagize ati: “Ikibazo si igihombo gusa, ahubwo no kuba tugomba kujya duhora dusaba imbabazi abaturanyi kubera urusaku rw’imashini. Byo ni ikibazo kandi ntibyari bikwiye, twifuza ko natwe twajya mu gakiriro.”
Ibi kandi binashimangirwa n’abaturage batuye hafi y’abo banyabukorikori. Nk’uko Nyirandikubwimana Olive, utuye hafi y’ahari abasuderi bakora inzugi n’amadirishya, avuga ko urusaku ruturuka ku mashini zabo ruhungabanya umutekano wabo.
Yagize ati:“Nk’ubu iyo abana bavuye ku ishuri, bakeneye kuruhuka no gusubiramo amasomo, ariko urusaku rw’imashini z’abasuderi n’ababaji zituma ntacyo bigezaho kuko ziba zifite urusaku. Hari n’abakuze batakibasha gusinzira ku manywa.”
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’agakiriro ka Musanze, kimwe n’Ubuyobozi bw’Akarere bemera ko ikibazo gihari, hakenewe kwagura inyubako z’agakiriro kugira ngo abatarabonamo umwanya bagire aho bakorera, ariko ko hari akandi gakiriro bafunguye mu Murenge wa Gataraga nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwanyirigira Clarisse, abivuga.
Yagize ati: “Kugeza ubu ahubwo turashishikariza abanyabukorikori kuva mu ngo kuko hari akandi gakiriro kugeza ubu twafunguye ko mu Murenge wa Gataraga, kaburaga umuriro w’amashanyarazi none ubu umuriro warahageze kimwe n’ibindi bikenerwa mu gakiriro.
Agakiriro ka Musanze gahereye mu Murenge wa Cyuve kafunguye imiryango mu mwaka wa 2022, kakimara gutangira hashinzwe kompanyi na yo ihuriweho n’amakoperative atanu n’abanyamigabane bagera kuri 40 bikorera ku giti cyabo.
Kuri ubu agakiriro ka Musanze gakorerwamo n’abantu basaga 700 bagizwe n’urubyiruko, abagabo n’abagore bakoreramo imyuga inyuranye.

