Musanze: Abubatse ku kigo nderabuzima cya Karwasa bishimiye ko noneho bahembwe

Abakoze ku nyubako y’Inzu y’ababyeyi ku kigo nderabuzima cya Karwasa giherereye mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, mu minsi ishize bavugaga ko bamaze amezi agera kuri 3 badahembwa, bishimiye ko noneho bahembwe
Kuri ubu baravuga ko ikibazo cyakemutse bahembwe amafaranga yabo, bakaba batuje kandi biyemeje gukomeza gukora akazi nk’uko bisanzwe.
Abo bakozi bavugaga ko kudahembwa byabagiragaho ingaruka zitandukanye zirimo no guteza umutekano muke mu ngo zabo no mu bacuruzi babaha amadeni, ariko kuri ubu ngo byose byagiye ku murongo.
Habimana Jean Claude, yagize ati: “Hashize icyumweru amafaranga yacu tuyabonye, ubu nta guhozwa ku nkeke n’imiryango yacu, abanyabutike, abo dukodeshaho inzu, amafaranga yacu twarayabonye dukemura bimwe mu bibazo byari bitubereye ingutu harimo nko kubura amatike atugeza iwacu kimwe no kubona amafunguro, twishimira ko ubuyobozi bwatwumvise”.
Kamuhanda Donat na we uturuka Karere ka Gicumbi, avuga ko nyuma y’uko babahemba akazi kongeye gusububukurwa, atakirirwa akerakera muri Santere ya Karwasa ashakisha ibindi biraka kugira ngo abeho.
Yagize ati: “Kuri ubu Nyirinzu tubanye neza sinkirirwa mucengacenga kuko nahembwe nkamwishyura amafaranga ye uko ari ay’amezi 3, amafaranga y’ishuri nayashyize kuri konti y’ikigo, amadeni nari mfite muri za butike zinyuranye kuko barandambirwaga nkajya ahandi na bo narabishyuye, twishimiye ubuvugizi twakorewe n’aho ubundi twumvaga tuzahembwa ari uko tuvuye mu nkiko.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, nawe ashimangira ko nyuma y’ibiganiro yagiranye na rwiyemezamirimo, abakozi bahise bahembwa.
Yagize ati: “Ikibazo cy’abakozi bari kubaka inzu y’ababyeyi ya Karwasa, ubu cyarakemutse abakozi bose barahambwe, kandi koko twaje gusanga hari harimo ibyo bari bakeneye kuzuza kugira ngo amafaranga agere kuri konti z’abakozi.”
Abakozi bavugaga ko batari babona imishahara yabo mu gihe cy’amezi 3 bageraga kuri 80, bose kuri ubu bakaba bavuga ko bishimiye ko imishara yabo yabagezeho.
