Musanze: Abubatse inzu y’Ababyeyi ya Karwasa bamaze amezi 3 badahembwa

Abakoze ku nyubako y’Inzu y’Ababyeyi ku Kigo Nderabuzima cya Karwasa giherereye mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, babangamiwe no kuba bamaze amezi agera kuri 3 nta mushahara babona kandi ari ho bari bateze amaramuko.
Bavuga ko kudahembwa bikomeje kubagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no guteza umutekano muke mu ngo zabo no mu bacuruzi babaha amadeni, bakaba basabwa ko bafashwa kwishyurwa.
Aba baturage bavuga ko baheruka gufata ifaranga mu kwezi kwa Kamena, bityo ngo imibereho yabo yarabagoye kuko bamwe bakodesha abandi bakaba baterwa ipfunwe ryo gusura imiryango yabo.
Uwitwa Habimana Jean Claude, yagize ati: “Kuri ubu tumaze amezi 3 tutabona amafarana yacu, nkanjye nkomoka mu Karere ka Muhanga, aho mba njyewe ndacumbitse. Kurya ni ikibazo ubu nsinshobora gusubira iwacu kuko nta tike sinahingukayo kuko umugore ntajyanye amafaranga mu rugo yampitana. Banyambuye amafaranga asaga ibihumbi 400, ndifuza ko bampemba ngasubira iwacu.”
Kamuhanda Donat na we uturuka Karere ka Gicumbi, avuga ko akazi kahagaze kubera ko batabahembaga ubu akaba yirirwa muri Santere ya Karwasa ashakisha ibindi biraka kugira ngo abeho.
Yagize ati: “Ubu nyiri nzu ni ukwirwa tubakwepa, tekereza ko nabuze amafaranga y’abana ku ishuri, abagore bazi ko twabataye. Ubu hano abantu bambuye za butike hano na bo twicara tubakwepa; batubwiye ko impamvu bataduhemba ari uko ngo bahinduye abayobozi. Nabuze imbuto, nkanjye banyambuye agera ku bihumbi 370.”
Imvaho Nshya ubwo yageraga ku nyubako irimo izamurwa ku Kigo Nderabuzima cya Karwasa yahasanze umukozi ukoresha abo bakozi Nzogiroshya Christoph, na we ashimangira ko iki kibazo cyo kuba hari abatarahembwa kiriho ariko ko barimo kugishakira umuti.
Yagize ati: “Hari ibibazo bigikemuka kugira ngo imishahara igere kuri aba bakozi bitarenze ku wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2024, bazaba bahembwe gusa n’abasaba kwihangana kuko n’ubuyobozi bwacu burakizi kandi burimo kugikoraho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, avuga iki kibazo bugiye kugikurikirana harebwe impamvu aba baturage batishyurwa.
Yagize ati: “Ntabwo twari tuzi ko hari abakozi bambuwe ariko kuri ubu tugiye kubikurikirana turebe icyabiteye.”
Abavugwa ko bambuwe amafaranga yabo bemeza ko basaga 80, bakaba bifuza kwishyurwa kugira ngo bakemure ibibazo byabo.
