Musanze: Abaturiye Pariki y’Ibirunga bavuga ko bibohoye gusangira amazi n’imbogo n’impyisi

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bo mu Mirenge ya Kinigi na Nyange, mu Karere ka Musanze, bavuga ko kuva u Rwanda rwibihoye ingoyi y’ivangura ry’amoko, ubukene kimwe n’ihezwa, kuri bo ngo mu myaka 30 banibohoye gusangira amazi n’inyamaswa zo muri Pariki harimo imbogo n’impyisi.

Abo baturage barabivugira ko bakoraga ingendo bajya gushaka amazi mu birunga imbogo zikabirukaho kubera ko nta mavomo bagiraga aho bitaga ko ari mu gihugu.

Mvuyekure Eliab wo mu Kagari ka Ninda Umurenge wa Nyange yagize ati: “Twebwe mu gihugu ni ko nabyita nta mavomo twagiraga tekereza ko ngeze mu myaka 62, mu buzima bwanjye naranzwe no kwinywera amazi atemba ava mu mugezi wa Rwebeya na bwo amazi akazamo ari uko imvura iguye, bitaba ibyo twajyaga mu birunga imbogo zikatwirukaho, aho tuboneye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda dusigaye dufite za robine mu ngo zacu no mu masibo dufite amavomo, ndashimira Paul Kagame.”

Muhawenimana Josephine wo mu Murenge wa Kinigi, we avuga ko ngo bajyaga bambara imyenda itameshe  kubera ko ari nta mazi bagiraga.

Yagize ati: “Uzi impamvu bavuga ngo abagore b’abanyaruhengeri bambara ingutiya nyinshi zinuka! Ni uko twabaga tutakarabye cyangwa se ngo tumese ni yo mpamvu batwinubaga, none se waba wabuze amazi yo kunywa no guteka ukabona ayo gukaraba.

Kuva Kagame Paul yabohora u Rwanda ubwo yari ayoboye ingabo za RPF Inkotanyi ubu turanywa amazi meza tukanamesa, ubu twarasirimutse umugore wo mu Kinigi ni we wibohoye abandi barabeshya, ubu maze imyaka 30 nkoresha amazi meza.”

Uyu mubyeyi yongera ho ko ngo kuba baravomaga amazi atemba ava mu ishyamba bayasangira n’imbogo byatumaga barwara indwara ziterwa n’umwanda harimo n’inzoka.

Yagize ati: “Waba usangira amazi n’impyisi n’imbogo amazi ukagira ubuzima bwiza, twahoraga turwaye inzoka zo mu nda abana bafite utuda duhaze nk’imipira, ariko ubu turashima ko nyuma yo kubona amazi meza, twahawe n’uburyo bwo kwivuza ari bwo mitiweli”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Uwanyirigira Clarisse, nawe ashimangira ko kubohora igihugu byatumye iterambere ry’umuturage n’imibereho ye bihinduka, ibi ngo bikaba ari bimwe mu bituma abaturage bo mu Karere ka Musanze cyane abaturiye ibirunga bashima imiyoborere myiza.

Yagize ati: “Abaturage bo mu Karere ka Musanze cyane abo mu Mirenge ya Kinigi na Nyange nta mazi bagiraga, banywaga ibirohwa nayo babonaga bakoze urugendo, ubu rero aho imyaka ibaye 30 u Rwanda rwibohoye ingoyi y’imiyoborere mibi n’ititotezwa rya bamwe mu Banyarwanda, bahawe amavomo mu masibo yabo nk’uko babyivugira abashoboye bagira imigezi mu miryango yabo nta mpamvu kuko imiyoborere myiza yabegereje imiyoboro y’amazi.”

Yongeraho ko kuba barahawe ibyiza babikesha kwibohora bakwiye gukomeza kubisigasira birinda icyo ari cyo cyose gishobora kongera kugarura umwiryane mu Banyarwanda no gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.

Abasaba gukomeza gutegura amatora neza bahitamo iterambere no kwibohora nyako, barwanya ubukene.

Kugeza ubu Akarere ka Musanze abaturage bamaze kwegerezwa amazi  meza ku gipimo kirenga 80% .

Ntibakivoma amazi yo mu mugezi wa Rwebeya
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE