Musanze: Abaturage batunga agatoki abakomisiyoneri mu bujura bw’inka

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kampanga, Umurenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe n’ubujura bukorerwa inka zabo gusa ngo bagakeka bamwe mu bakomisiyoneri, ngo kuko ari bo baba bazi aho izo nka ziri ndetse n’ubuzima bwazo.
Uwahawe izina rya Nzigira Egide wo mu Mududu wa Kamakara, Akagari ka Mpanga yagize ati: “Hano ubujura bw’inka bwatangiye mu kwezi kwa 10. 2024, abajura batwiba inka, ntituryama, kuri ubu rero twaje gusanga ababigiramo uruhare ari bamwe mu bakomisiyoneri, kuko nta kuntu inka zapfa kumenyekana kugeza ubwo umuntu uva Ngororero agera mu kiraro cyo muri Musanze Kinigi, rwose ubu bujura inzego bireba zidufashe iki kibazo gikemuke.”
Mukandengo Alice (wamuhinduriwe izina) yavuze ko hari bamwe mu bakomisiyoneri bagambanira inka zabo ndetse ngo batanze amakuru no mu Mudugudu
Yagize ati: “Birazwi ko abakomisiyoneri ari bo bigira nyoni nyinshi, kuko hari n’abo twebwe twivugiye mu Nteko y’abaturage kandi ntabwo koko tubashira amakenga, none se umuntu duherutse gufata wo mu Karere ka Ngororero hano ubwo yarizanye, gusa hari uwo dukeka bahimbye Kabira, ariko yitwa Mwambutsa Jean Marie Vianney wo muri uyu Mudugudu nawe ari mu bo abaturage bakekaho icyo cyaha”.
Akomeza avuga ko ngo impamvu batunga agatoki abakomisiyoneri b’inka ngo ari uko bagera ku nka nyuma y’igihe gito ugasanga mu gitondo bayibye
Yagize ati: “Hari ubwo inka yawe igerwaho n’abakomisiyineri bagera ku 10, bari kumwe n’abiyita abaguzi, bwajya kucya inka aho wari wayiziritse ukayibura, abakomisiyoneri bafitemo uruhare runini ku bwanjye.”
Imvaho Nshya yashatse kumenya by’ukuri koko ibivugwa ku bakomisiyoneri maze yegera umwe witwa Mwambutsa avuga ko ibyo bavuga ari urwangano rusanzwe kuri bamwe mu baturanyi.
Yagize ati: “Ni byo koko hano inka ziribwa ariko njye ntabwo nashobora kwiba inka, gusa bwo iyo nyibonye ndayiranga, ushoboye akagura ariko njye nk’umuntu ukoresha amaboko yanjye no ku myaka yanjye ntabwo nashorera inka ngo nyikure mu kiraro nyibe, ibyo ni bya bindi nyine bya munyangire.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, buvuga ko butari bwagezwaho ayo makuru ariko ko bugiye kugikurikirana bubaze Umunhyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, niba koko icyo kibazo cyaba kiriho nk’uko Kayiranga Theobard, Umuyobozi w’Akarere ushinzwe imibereho myiza abivuga
Yagize ati: “Iki kibazo ntabwo twari twakibonera raporo, urumva nkanjye nakubwira amakuru mfitiye gihamya gusa tugiye kubikurikirana turebe koko niba ari byo, gusa icyo nasaba abo baturage bafashijwemo n’ubuyobozi bwabo bashyiraho amarondo, kandi bagakomeza guhanahana amakuru kuri buri wese bakeka muri ibyo bikorwa bigayitse.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko butazihanganira buri wese udindiza iterambere ry’umuturage ryangiza ibyo aba amaze kugeraho ngo kuko kwiba umuturage inka ifite agaciro k’ibihumbi 800, uba umusubije inyuma mu iterambere ho imyaka myinshi.
