Musanze: Abaturage babangamiwe n’abamamyi babahenda

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 17, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze mu Mirenge inyuranye, bavuga ko muri ibi bihe by’isarura ry’ibishyimbo, ingano, ibigori n’ibindi, hari bamwe mu bamamyi babategera mu nzira igihe bajyanye imyaka yabo ku isoko, bakabagurira umusaruro wabo ku mafaranga make; bakaba basaba inzego bireba guhagurukira abo bamamyi.

Aba baturage bavuga ko babangamirwa n’ababategera mu nzira mu gihe bajyanye imyaka yabo mu isoko bakabahenda bitwaje ngo baborohereje urugendo rwo kugera mu isoko nyuma bakajya ku giciro cyo hejuru, ibi kandi ngo hiyongeraho no kuba aba bantu bagurira mu nzira baba badatanze imisoro.

Uwineza Solange ni umwe mu bacuruza imyaka mu Murenge wa Kimonyi; avuga ko abagurira mu nzira imyaka bahenda abaturage cyane kuko nta munzani bagira.

Yagize ati: “Abamamyi nta munzani bagira, bapimisha igikombe kizwi nka Muhinzi cyangwa se ingemeri izwi nka mironko, aho igikombe kiruta ikilo kuri ubu cyuzuye ibishyimbo ari amafaranga 500, ingemeri rero yo ni 700, ikibazo rero ni uko bo iyo bagiye kubigurisha ikilo bagurisha ku mafaranga 1000 ku bishyimbo, hiyongeraho no kuba nta misoro batanga, twifuza ko aba bamamyi bakurwa mu nzira.”

Akomeza agira ati: “Ikindi ni uko hari na bamwe mu bacuruzi babigiramo uruhare, umucuruzi w’imyaka ahereza umuturage amafaranga nk’igishoro agatangira kumama, aha rero nko ku kilo agenda amwunguraho amafaranga 100 cyangwa 150, urumva rero abamamyi baba bari mu kazi na bo ariko ibyiza hagombye kujyaho igiciro ntarengwa kandi abamamyi mbona bateza igihombo n’umutekano muke”

Rurangangabo Enock wo mu Murenge wa Muko na we avuga ko abamamyi ari bamwe mu bateza umutekano muke kuko ngo bakorana n’abajura.

Yagize ati: “Abamamyi buriya ni bamwe mu bashobora guteza inzara n’umutekano muke kuko zimwe mu nsoresore nko mu bihe nk’ibi by’isarura zipfumura inzu zikibamo imyaka zikaYIshyira umumamyi ku mafaranga make, ikindi ni uko hari bamwe mu bagabo bajyana ibishyimbo cyangwa impungure mu makoti yabo bakabipfunda abamamyi, ubwo abo bagabo bakigira mu nzagwa bagataha bahondagura abagore ni naho hazira ikibazo cy’imirire mibi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Clarisse Uwanyirigira avuga ko ikibazo cy’abamamyi na we yacyumvise ariko ko kuri ubu yamaze kukiganiraho n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose y’aka Karere kugira ngo gihagarare.

Yagize ati: “Uretse n’abo bamamyi bagurira mu nzira imyaka yeze bahenda abaturage bakoresha ingemeri, ibikombe n’iminzani ishaje mu buryo butemewe, hari n’abandi bajya botsa imyaka (kuyigurisha itari yera) aba na bo twavuze ko bakwiye gucika kuri iyi ngeso, bararye bari menge rero abashinga amaseta mu nzira ngo baragura imyaka, kuko uzafatwa azahanwa.”

Ikibazo cy’abamamyi usanga kiganje mu nkengero z’umujyi wa Musanze kuko ni ho hakorerwa ubuhinzi, mu gihe cy’isarura rero imyaka abamamyi bayifata ku mafaranga make cyane nk’ibishyimbo bakabibika bakazabigurisha ku giciro kinini, kuri ubu ibishyimbo Musanze ni amafaranga 800, ariko nyuma y’igihe gito basaruye ntikibura kugera ku 1200.

Abaturage barataka ko bahendwa n’abamamyi
Ibishyimbo babipima mu gikombe cyitwa Muhinzi gipima ikilo bakabaha 500 mu gihe ikilo kigura 800
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 17, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE