Musanze: Abamwitaga umusazi abaha imbuto y’ibirayi akura mu ruyange

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Werurwe 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kubona ikintu benshi bafata nk’igiciriritse ukakibyazamo iby’agaciro bitunga ubuzima si ibya buri wese. Mu gihe uruyange rw’ibirayi hari abarureberaho igihe basigaje ngo basarure, Kadeli Emmanuel we yarubonyemo amahirwe yo gutubura imbuto.

Uyu mugabo w’imyaka 45 abitangira, abaturanyi be bamufataga nk’umusazi, ariko ubu amaze guha abarenga 5 imbuto y’ibirayi yatubuye muri ubwo buryo, aho afata utubuto tuva mu ruyange akatubyaza imbuto yeraho ibirayi bishya kandi bitanga umusaruro ufatika.

Bamwe mu bamuhaga urw’amenyo bahinduye imvugo uko basigaye bamusabira gushyigikirwa n’inzego z’ubuhinzi, kugira ngo ubushakashatsi bwe butange umusaruro wunganira gahunda y’igihugu yo gutuburira imbuto ikenewe mu gihugu.

Atangira gutekereza gukora ubu bushakashatsi, Kadeli ukorera ubuhinzi bw’ibirayi mu Mudugudu wa Gatondori, Akagari ka Rungu, Umurenge Gataraga mu Karere ka Musanze, yahuye n’ingorane zitandukanye ntiyacika intege none amaze imyaka ibiri bagenzi be bamufatiraho urugero rwiza.

Igitekerezo yakigize nyuma yo kubona ko imbuto y’ibirayi igenda ihenda cyane bigatuma abahinzi benshi batabasha kuyigondera.

Yatangiye kujya anyura mu mirima y’ibirayi ifite uruyange rurimo guhundura, agakuramo utubuto tuza nyuma yarwo.

Yagize ati: “Nabonye ko imbuto y’ibirayi ikomeje kuba ikibazo, mpitamo kujya ngenda nsarura imbuto zikomoka ku ndabyo z’ibirayi, bwa mbere narabikoze nkuramo umurama ungana n’ibiyiko bitatu, naratwinaje nkuramo imbuto naje gutera nkuramo imifuka ibiri.”

Avuga ko yabonye ko bya bintu bitanga umusaruro, nubwo hari abamubonaga nk’umutamutwe akibitangira. Gusa ngo kudacika intege byatumye abonamo umusaruro ku buryo iyo mbuto amaze kuyihaho abantu batanu kandi na bo ngo barasarura neza.

Kadeli akomeza avuga ko imbuto ye yujuje ubuziranenge cyane ko iyo ayiteye itamutwara umuti mwinshi cyane nk’uko bigenda ku bahinga ibirayi bisanzwe.

Bimwe mu birayi byeze ku murama yakuye mu tubuto tw’uruyange

Yagize ati: “Imbuto yanjye iboneka inyuze mu byiciro nka bine: kwinaza umurama, kuwugemura hakavaho uturayi dutoya cyane, nkadutera ahantu kugeza ubwo havamo imbuto ntera igatanga ibirayi mubona.”

Yifuza ko inzego zishinzwe ubuhinzi bw’ibirayi zamufasha kwagura ubu bushakashatsi bukamenyekana, akamenya uburambe bw’iyi mbuto ndetse n’umusaruro yatanga ku bwiyongere bw’umusaruro w’ibirayi mu Rwanda.

Bamwe mu bahinzi Kadeli yahaye imbuto, bavuga ko babonye ifite ubuziranenge kandi itanga umusaruro mwiza.

Mfitumukiza Theoneste yagize ati: “Kadeli atangira uyu mushinga twamufataga nk’umusazi, kuko yakundaga kwirirwa mu mirima yacu ashaka imbuto zimeze nk’intobo ziva ku kirayi kimaze kuraba yemwe tumwita n’umurozi. Ariko kugeza ubu tubona ko akwiye abandi bo kumufasha muri buriya bushakashatsi, agahabwa nka Green House. Njye ibirayi bye ubu narabiteye bimaze amezi abiri n’igice kandi bimeze neza.”

Uyu mugabo yatangiye igerageza ku mbuto y’ibirayi y’ubwoko bwa Kinigi, Kuruseke na Kirundo, imbuto ye ikaba iboneka nyuma y’umwaka inyura muri bya byiciro byose bine, kugira ngo umurama uturuka kuri rwa ruyange utange ikirayi kizima.

Abaturage basanga uyu mugabo ashyigikiwe ashobora kuba umwe mu batanga ibisubizo birambye ku ibura ry’imbuto y’ibirayi, cyane ko abenshi batangiye kubivamo bagahinga ibigori n’indi myaka kubera uburyo isigaye ihenda.

Uwiduhaye Samuel yagize ati: “Hano muri kano Kagari kacu abamaze kubona ku mbuto ya Kadeli ni benshi, twifuza ko yakongererwa ingufu kandi abahanga mu by’ubuhinzi bakwiye kuzamusura. Imbuto ye yego iboneka yamuruhije ariko mbona ari nziza kandi iranatubuka.”

Rukundo Aimable, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ishami rya  Musanze, avuga ko bishoboka ko uruyange rw’ibirayi rwatanga umusaruro akaba asanga bazamwegera akabereka uburyo abikoramo n’uburyo bitanga umusaruro.

Yavuze ko agendeye ku buryo busanzwe bwo gutubura imbuto y’ibirayi ibyo bintu abishidikanyaho ariko icyazaba cyiza ari ukumusura.

Ati: “Biriya bintu bisaba kubanza kumenya ibyo ari byo… gusa ntabwo ibyo bintu mbyemera neza, icyakora  tuzamusura turebe uko bikorwa. Aya makuru ni meza kandi ni ingirakamaro tuzamusura mu cyumweru gitaha kuko icyatuma imbuto y’ibirayi iboneka cyose RAB n’izindi nzego ntizabura kugishyigikira.”  

Kugeza ubu Kadeli asanga afashijwe byazatanga umusaruro hakajya hategurwa neza umurama w’imbuto ukomoka ku ndabyo z’ibirayi.

Uyu muhinzi ahinga ibirayi ku buso bwa are 60, akaba afite ubuhumbikiro yifashisha supaneti mu gutwikira nka pepiniyeri; ikilo cy’imbuto y’ibirayi kwa Kadeli ni amafaranga y’u Rwanda 1,000.

Uruyange rtukimara kurabya Kadeli atangira gusarura utubuto twarwo
Umwe mu bahinzi bishimira imbuto y’ibirayi yorojwe na Kadeli
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Werurwe 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
lg says:
Werurwe 11, 2024 at 8:07 am

Ubu ejo uzasanga babyitirira abakozi ba RAB Ko alibo bavumbuye ubwo buryo kandi nabo bavuga ko ali ubwambere babyumvise uwo niwe mushakashatsi ahubwo azabihemberwe bikomeye

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE