Musanze: Abamugariye ku rugamba bashimira Kagame wabitayeho bakagira imibereho myiza

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kamena 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abamugariye ku rugamba rwo kubohora gihugu rwatangiye mu 1990, bo mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze bavuga ko bishimiye kuba Perezida Paul Kagame yarabitayeho bakongera kugira ubuzima n’imibereho byiza.

Abo bamugariye ku rugamba kuri bo ngo Kagame ni umwe mu Banyarwanda baha agaciro abafite ubumuga usibye no kuba aha agaciro abamugariye ku rugamba n’abandi bafite ubumuga bunyuranye kuri ubu bahawe ijambo ndetse n’uburenganzira bwa muntu nk’Abanyarwanda.

Shirumuteto Innocent ni umwe mu bamugariye ku rugamba, akaba afite ubumuga bwo kutabona avuga ko iyo hataba Perezida Paul Kagame aba yarakomeje kwitwa impumyi  idafite aho yikora kuko akuriye Koperative y’abafite ubumuga bamugariye ku rugamba mu Murenge wa Muhoza.

Yagize ati: “Njyewe ntabwo mbona nabitewe n’ingaruka z’urugamba rwo kubohora u Rwanda, nyuma yo kuva mu bitaro nari nzi ko ngiye kubaho nabi, ariko nyuma y’aho Paul Kagame yatangiye kumpa amafaranga ya buri kwezi agenerwa abatishoboye bamugariye  ku rugamba, abana banjye bariga neza, ubwisungane mu kwivuza ndabufite, ibi rwose njye mbikesha imiyoborere myiza ya Kagame”.

Shirumuteto akomeza avuga ko amafaranga yahawe nk’imperekeza mu kazi yayabyaje umusaruro

Yagize ati: “Nari nzi ko ngiye kuba umuntu usabiriza ku muhanda kuko numvaga bindangiranye, nahawe imperekeza ku ikubitiro ndayifashisha nguramo inka nyuma y’aho nubakiwe inzu nziza ngenda nongeraho izindi ubu mfite imiryango nkodesha sinabura amafaranga nibura ibihumbi 300 ku kwezi abafite ubumuga twishimiye ko Kagame yongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda kuko ufite ubumuga yahawe ijambo kandi tuzamutora 100%”.

Bizimungu Karasira afite ubumuga bw’ingingo kuko yacitse amaboko yombi ngo kuri we bwari ubuzima bushaririye ariko ngo nta kibazo cy’imibereho afite cyane ko afite amafaranga agenerwa mu kwezi bakaba barahawe inzu na zo zibinjiriza amafaranga.

Yagize ati: “Nacitse amaboko yombi sinshoboye guhinga mfite umugore n’abana;ari nka mbere ubu mba nsabiriza ariko ubu ndi umuntu w’agaciro kuko ntanga akazi, Kagame yanyubakiye inzu nziza itari munsi ya miliyoni 15, ibikoresho byo mu nzu mbese ubu ndi umusirimu, Kagame rero kumva ko aziyamariza kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imbere ni igikorwa twishimiye gutora Kagame ni ugusubiza agaciro U Rwanda n’abarutuye”.

Usibye abamugariye ku rugamba kandi harimo n’abandi bafite ubumuga bavukanye cyangwa bahuye na bwo bitewe n’impamvu zinyuranye na bo bashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda iyobowe na Paul Kagame nk’uko Faina Niyoyita yabitangarije Imvaho Nshya

Yagize ati: “Njye nakuze ngenda nkambakamba, kuko nta bushobozi bwo kunyitaho ababyeyi bari bafite, ariko Kagame kuri ubu yise ku bafite ubumuga none mfite insimburangingo (Porteuse), ngenda mpagaze nta kibazo, buriya uzi ko nkina n’imikino y’abafite ubumuga tukazana ibikombe? Kagame yarakoze ni yo mpamvu abafite ubumuga tumushyigikiye yaduhaye ijambo”.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yatangaje urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ku wa 14 Kamena, azaba muri Nyakanga 2024, umudepite utorwa n’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga yemeje13, batorwamo umudepite 1 utorwa n’Abagize Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga barimo abagore 3 n’abagabo 10.

Inzu yubakiwe abamugariye ku rugamba ikorerwamo n’ivuriro ry’ingoboka
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kamena 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE