Musanze: Abamaze imyaka 8 batarishyurwa na REG bahindutse ba Karyamyenda

Abantu bagera ku 3000 bo mu Karere ka Musanze bamaze imyaka 8 batarishyurwa ibyangijwe n’ahanyujijwe umuyoboro w’amashanyarazi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu REG, basaba ko bahabwa ingurane kuko hagati aha bahindutse ba Karyamyenda.
Abo baturage bavuga ko bamaze igihe basiragira bava ku Mirenge yabo bajya ku Karere bagera kuri REG bagasubizwa mu nzego zo hasi, bakavuga ko bibatesha umwanya ndetse bibateza n’igihombo, kuko nibura abamaze igihe gito basiragira kuri izi ngurane zabo bamaze imyaka 3.
Numviyabagabo Pascal wo mu Murenge wa Kimonyi avuga ko bamaze imyaka 3 basiragira ku ngurane zabo ariko ngo babuze iherezo.
Yagize ati: «REG mu gukora umuyoboro mugari w’amashanyarazi waraje undandurira imyaka, bantemera ibiti bisaga 100, hiyongeraho n’ibiti by’avoka 4, ibi byose bari bambariye amafaranga ibihumbi 450, ariko maze imyaka 3 nishyuza hari ubwo tujya guheba burundu, tukumva ngo hari n’abandi REG yambuye tugahitamo natwe gukomeza kwishyuza.»
Uyu mugabo yongeraho ko kuba bahora mu nzira bishyuza ayabo ku mitungo yabo bibateza igihombo.
Yagize ati : «Reba ingendo umuntu akora ava ku Murenge ajya REG bose bamutererana nk’umupira umwe ahereza undi badusabye ibyangombwa by’ubutaka twarabitanze, konti twarazibahaye kandi tuzisura buri munsi, abana bacu ntibiga neza kuko niba narasaruraga iyo avoka nkayikuramo ikaye ntakiyibona, hari ubwo umuntu yaka ideni azi ngo azishyura bayamuhaye bikarangira abaye karyamyenda.»
Ubwo yahuraga n’Imvaho Nshya ku Biro by’Akarere ka Musanze na bagenzi be bagera kuri 30 baje kwishyuza; Bazirusha Ezechiel wo mu Murenge wa Muko yavuze ko babariwe imitungo yabo hashize imyaka 8, ariko ngo nta kubishyura.
Yagize ati: «Ubu twahisemo kuza kwishakira Meya kugira ngo adusobanurire neza impamvu tutishyurwa kuko buriya namwita nk’umubyeyi wa hafi twatakira akadutumikira, tumaze imyaka 8 nta kutwishyura amashyamba yacu REG yarayangabaje, imyaka yari irimo icyo gihe ibishyimbo, ibigori, insina, ibiti by’imbuto n’ibindi ntakwishyurwa, ibi bintu byaduteye igihombo, ikindi ni uko mu myaka 8 n’ibiciro byazamutse twasaba ko basubira mu igenagaciro.»
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Clarisse Uwanyirigira we avuga ko iki kibazo kiri mu nzira zo gukemuka, agereranyije n’aho bageze mu biganiro na REG.
Yagize ati: «Natwe nk’ubuyobozi twumva ko ari ikibazo aho umuturage ashobora kumara imyaka 3 kugeza ku 8 yishyuza ingurane yemwe ngo hari n’abagera ku myaka 10, ubu rero tumaze kubiganiraho ku baturage ibihumbi 11, bari baberewemo imyenda na REG abagera ku bihumbi 3 ni batarishyurwa, abandi baturage 40 ubu ni bo bagiye ku barurirwa imitungo yabo ku buryo mu mpera z’uyu mwaka wa 2024 bazaba bamaze kwishyurwa.»
Umuyobozi wa REG mu Ntara y’Amajyaruguru Marcel Nzamurambaho avuga ko ikibazo cy’abaturage baberewemo umwenda na REG kizwi ko kuri ubu bari mu biganiro n’Akarere ka Musanze kandi ko babasabye kubagezaho urutonde.
Yagize ati: «Ngira ngo mwamaze kubona ko umubare munini umaze kwishyurwa, ubu rero twasabye Akarere ko katugezaho urutonde rw’abaturage batari bishyurwa ndetse n’impamvu batishyurwa nibura bitarenze mu mpera z’uyu mwaka 2024 iki kibazo kizaba kimaze kubona umurongo.»
Kugeza ubu akarere kageze ku gipimo cya 78% ku bijyanye no gukoresha umuriro w’amashanyarazi.
Abatarabariwe ni 40 bo mu Mirenge ya Muko na Rwaza.
