Musanze: Abakoresha isoko rya Gataraga ritubakiye bazambijwe no kunyagirwa

Abagana n’abakoresha isoko rya Gataraga riherereye mu Murenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze bavuga ko babangamirwa n’imvura ndetse n’ibihe by’izuba ibicuruzwa byabo bikangirika, bakaba basaba ko ryakubakwa bakabona aho bakorera bisanzuye ndetse bizeye umutekano waho.
Iri soko usanga ryiganjemo ibicuruzwa binyuranye harimo ubuconsho, ibyambarwa n’imyaka, yemwe n’abanyabukorikori, aba bose bavuga ko babangamirwa no kuba ritubakiwe ibintu bibateza igihombo.
Maniriho Sylivere yagize ati: “Nka njye urabona ko njyewe nshuruza inkweto, amasabune, amakaye n’ibindi kandi ntandika hasi iyo imvura iguye ibicuruzwa byanjye imvura inyura hasi ikabyangiza bigatoha, birumvikana ko n’iyo hejuru iba yanyagiye igahura n’iyo hasi bikajandama, hari bimwe rero imvura iba yatoheje cyane kuko dusiga dutwikiriye tukajya kwiyugamira biba byapfuye tukajugunya, tubabazwa gusa nuko dutanga imisoro ya buri munsi, ariko ntibite ku kababaro kacu, turasaba ko twakubakirwa isoko”.

Ngo kuba iri soko ritubakiye ngo ni kimwe mu bituma na bamwe mu barikoreramo bagenda biguruntege mu kwitabirira gahunda ya Tin Number nk’uko Perezida w’iri soko Ntwari Joseph abivuga.
Yagize ati: “ iri soko ryacu rirema buri munsi ariko riremura mu ma saa sita kubera imvura ariko nabwo nyine biterwa n’uko ikirere cyaramutse, mu bihe by’izuba byo bigera nka saa kumi, ariko izuba naryo riratwangiriza, ubuyobozi burabizi ko iri soko ari ikibazo kandi dutanga n’imisoro.
Ibi rero nanone nka njye ubakuriye bituma mu gihe ngiye gukora ubukangurambaga ku bijyanye no gusora bahereye kuri Tin Number birangora cyane kuko bambaza igihe iri soko rizubakirwa, bityo rero kuba iri soko ritubakiwe bituma n’ibisambo byiba uko bibonye kuko nk’ubu iyo umuntu ahubuje ikintu arengera muri ibi bibaya”.

Kuri iki kibazo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko iki kibazo bukizi burimo kugishakira ingengo y’imari mu minsi iri imbere nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwanyirigira Clarisse abivuga.
Yagize ati: “Ikibazo cy’isoko rya Gataraga turakizi kandi turimo kugishakira umuti urambye, kuri ubu hari rwiyemezamirimo ugiye kubakamo ibagiro rya kijyambere, nyuma y’aho akarere na ko karimo guteganya ko kazabona ingengo y’imari kakubaka ririya soko mu minsi mike, navuga ko abaturage bashonje bahishiwe”.
Isoko rya Gataraga rihurirwamo n’abo mu Karere ka Rubavu bazanamo inkweto, abo muri Nyabihu no muri Musanze baza kugura no kugurishirizamo ibicuruzwa binyuranye, rikaba riganwa ku munsi n’abasaga 1500; rikaba riri ku butaka bwa Hegitari zisaga 5.
