Abagana isoko ry’ibiribwa rya Musanze bishimira ko imiferege yaho yasanwe

Abagana isoko ry’ibiribwa rya Musanze, bavuga ko bari bamaze igihe cy’amezi 6 babura uko binjira mu buryo bworoshye muri iri soko ndetse na parikingi ikaba yari ikibazo, kuri ubu barishimira ko ubuyobozi bw’Akarere bwasannye iyo miferege.
Abo baturage bavuga ko sima yari yubatse imiferege yari yaramenaguritse ibyuma byari bishinyitse ku buryo abinjiraga mu isoko bahuraga n’akaga ko gukandagira mu mazi y’ibiziba no kujombwa n’ibyo byuma bya ferabeto byari bishinyitse, bamwe ndetse bavuga ko byabakomerekeje.
Umwe babyeyi bahahira imbuto n’ibiribwa muri iri soko, Mahirwe Speciose avuga ko yishimiye impinduka zahabaye rigole zigasanwa.
Yagize ati: “Iyo imvura yagwaga ntabwo wajyaga mu isoko. Amazi yuzuraga mu muhanda, imiferege ifunze, amazi agasohoka ku mihanda yose. Byadusabaga kwinjiramo twitwaje inkweto za boti cyangwa se tukazivanamo tukongera koga ibirenge nyuma yo guhaha ubu noneho urabona ko ibintu bimeze neza, ibinyabiziga bibona aho biparika hatuje na twe tukaba turimo kwambuka neza, turashima.”
Bamwe mu batwara ibinyabiziga bazanye ibicuruzwa n’abo bashimangira ko cyari ikibazo gikomeye, ariko nyuma y’aho itangazamakuru riganiriye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, igisubizo kirambye cyahise kiboneka nk’uko Ramadhan Mukama utwara imizigo n’imodoka abivuga.
Yagize ati: “Twaburaga aho dupakururira. Hari ibyondo cyangwa huzuye amazi. Byatumaga dushora imodoka ahatemewe, rimwe na rimwe tukagonganira imbere y’isoko. Ubu noneho ligore zarasanywe ku buryo ari abanzi, abacuruzi ndetse natwe dufite ibinyabiziga nta kibazo, ariko bamwe ibyuma byari byarabamaze bakomereka abandi bavunikira mu miferege”.
Mu gushaka ibisubizo birambye, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwasannye imiferege, bukuraho ibyuma byakomeretsaga abaturage ku mihanda, ndetse hanakorwa ubusitani n’ahantu hateguriwe imodoka na moto kugira ngo abantu babe bafite aho biparika batabangamiye abagenzi cyangwa abacuruzi.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, yavuze ko iki gikorwa kigamije gutuma ibikorwa by’ubucuruzi n’itembera biba mu mutekano n’isuku.
Yagize ati: “Tugomba gutuma abagana isoko babasha kugerayo neza, batabangamiwe n’amazi, ibyuma bishaje cyangwa isoko ritagira aho guparika. Ibyakozwe bigamije kurengera abahakorera n’abahatemberera.”
Isoko ry’ibiribwa rya Musanze ririmo ibisima 5 000, byose bicururizwaho ibiribwa byiganjemo imbuto n’imboga.


