Musanze: Abagana gare ya Musanze babangamiwe n’ibinogo biyirimo

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 14, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Abagana kimwe n’abatwara ibinyabiziga baca muri gare ya Musanze, bavuga ko babangamiwe n’ibyobo kimwe n’ibizenga by’amazi basangamo bakaba bifuza ko iyi gare yavugururwa.

Iyi gare usanga kaburimbo iyigize yarashwanyaguritse, aho umuntu agenda agwa mu binogo ngo abagenzi kimwe n’abatwara ibinyabiziga bavuga ko bibakururira ingorane zinyuranye nk’uko Nzigira Antoine Imvaho Nshya yahuriyemo nawe atwaye imodoka yabivuze.

Yagize ati: “Kuba iyi gare imeze gutya yarashwanyaguritse ibi ni ibintu bidutera ingorane zikomeye, kuko imodoka zacu hano zirahangirikira kubera ibi binogo bitwicira amoruteseri z’imodoka, ushobora kuba urimo gukatira ibi bisimu ukaba wagonga mugenzi wawe cyangwa se umuturage, twifuza ko iyi gare yavugururwa kuko biteye isoni kuba Musanze ibarirwa mu migi ibiri ikurikira Kigali, ariko ikaba ifite gare yuzuyemo ibinogo, badufashe bayivugurure cyangwa se bayisane”.

Senzira Egide ni umwe bagenzi bakunda gukoresha iyi gare mu ngendo zinyuranye za Rubavu na Kigali, avuga ko urertse no kuba ba nyiribinyabiziga bahura n’ingorane ngo no ku mugenzi ni ikibazo

Yagize ati: “Ubundi gare iyo imeze neza mu kibuga cyayo umugenzi agenda yizeye ko  adashobora gupfa gusitara cyangwa ngo abe yahura n’ikindi kibazo, ariko  iyi gare ya Musanze ni ukugenda uhanuka mu bisimu biri hano, mu gihe cy’imvura bwo ni   ukugenda ukandagira mu biziba, imodoka nazo zigutera amazi mbese ntawavuga ngo yaje yarimbye mu bihe by’imvura ngo natagenda yitonze muri iyi gare ngo arahava atuzuye ibyondo, turashaka ko iyi gare yubakwa mu buryo bujyanye n’igihe nta guhora abantu basimbuka imikingo”.

Senzira akomeza avuga ko n’abafite ubumuga bahahurira n’ibibazo cyane cyane ngo abagendera mu tugare.

Yagize ati: “Mperutse kuvana umusaza muri CHUK mujyana Rubavu, yari mu kagare k’abafite ubumuga; namukuye mu modoka n’ubwo nayo yamucundaga ariko nagiye kumugeza mu yindi modoka ataka cyane kubera ko igare ryagendaga rimuceka mu binogo gare ikwiye kwitabwaho abayigana bakiyumva mu mutekano usesuye”.

Umuyobozi wa gare ya Musanze Rwamuhizi Innocent avuga ko ikibazo barimo kukivugutira umuti mu minsi iri imbere gare iraba imeze neza kandi harimo gutekereza uburyo yakwagurwa.

Yagize ati: “Ni byo koko gare ya Musanze bigaragarira amaso ko irimo kugenda yangirika kandi ko kaburimbo twari twarashyizemo igenda isaza, kuri ubu rero ni byo turimo gutekerezaho kuko biri mu igenamigambi ko isanwa, ikanagurwa kuko hari aho duteganya kuba twayagurira aho turimo kuganira n’abafite ubutaka hafi ya gare, abakoresha iyi gare rero nababwira ko ikibazo kiri mu nzira zo gukemuka mu minsi iri imbere”.

Gare ya Musanze ihuriramo n’imodoka ziva n’izijya Rubavu, Kigali, cyanika, Vunga na Kinigi, kuri ubu kandi igice kimwe cy’iyi gare kikaba gikorerwamo n’abahoze bacuruza imyaka mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze.

NGABOYABAHIZI PROTAIS

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 14, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE