Musanze: Abagabo bakubitwa n’abagore bakinumira birinda kwitwa inganzwa

Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Musanze, bavuga ko baterwa ipfunwe no kujyana ibirego byabo kuri RIB bavuga ko bakubiswe n’abagore babo ngo akaba ari yo mpamvu bamwe bahitamo kwihungira bagasiga abagore babo mu ngo batinya ko bakwicana.
Mpantswenumugabo wo mu Murenge wa Kinigi avuga ko atakwemera kwitwa inganzwa
Yagize ati “Twe turadihwa, kugira ngo utinyuke kubwira bagenzi bawe ko umugore yagukubise biragora cyane pe, kandi rero ubyumve na mbere burya hari abagore bahondaguraga abagabo, kuri ubu rero twebwe RIB yaraduhabuye n’ugize ngo agiye kwirwanaho bamubwira ko agiye gukubita umukazana wayo, ikindi rwose bidutera isoni cyane kuko bagenzi bawe bavuga ko uri inganzwa, uri ikigwari baguhamuriye n’ibindi duhitamo kwituriza rero.”
Gusa n’ubwo ngo aba bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Musanze bavuga ko abagore babahondagura ntibavuge ariko kandi ngo hari abacibwa intege na bamwe mu bayobozi b’Inzego z’ibanze badashira amakenga abagabo baje babaregera abagore babo.
Hategekimana Lucie wo mu Murenge wa Nkotsi yagize ati: “Ntabwo umugore n’umugabo bajya mu buyobozi bajya kuburana ngo umugabo avuge ko yahohotewe ngo byakirwe kuko haracyari bamwe mu bayobozi bafata umugabo muri ya sura bamwe bakuriyemo y’imiyoborere myiza bakirengagiza akarengane ke bazi ko umugabo ari we wahohoteye umugore, umugore ntabwo ajya atsindwa”.
Hari n’abagore bashimangira ko koko kuba hakiri icyuho mu kuba abagabo batageza ibibazo byabo mu buyobozi ngo haba harimo n’inzego z’ubuyobozi zirengagiza akababaro n’imiruho ya bamwe mu bagabo nk’uko Nyiramugwera Devota abivuga.
Yagize ati “Abagabo na bo barakubitwa ndetse bya cyane, ariko akenshi mbona hari abayobozi babogamira ku bagabo gusa, nk’ubu tuzi umugore uhoza umugabo ku nkeke, iyo ageze mu buyobozi banzura bavuga ko umugabo atsinzwe, baracyafite ya myumvire ivuga ngo umugore ntatsindwa, icyo gihe rero umugabo avuga ko aho kumwumvira ubusa yahitamo kwicecekera cyangwa se agahunga umugore.”
Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubwuzuzanye, uburinganire n’iterambere ry’umuryango Gasoromanteja Sylivanie, avuga ko abagabo badakwiye kugira ipfunwe ryo kuba batanga amakuru ko bakubitwa n’abagore babo
Yagize ati “None se ni gute umugabo yakubitwa n,umugore agakomeza akabihishira ko ari byo bikurizamo no kwicana, nibatange ibibazo byabo bibonerwe umuti, nkatwe iyo bitugezeho tuganiriza iyo miryango abagabo bavuga ko bahohoterwa twabona ari ibikwiye kujya mu butabera tukabereka iyo nzira, nta mpamvu rero yo kugira ngo abagabo bakomeze kwizirika ku muco utari mwiza wo kumva ko nta mugabo ukubitwa n’umugore.”
Kuri iyi ngingo Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine avuga ko abayobozi bakwiye guha agaciro ibibazo bagezwaho n’abagabo, ariko kandi agashishikariza n’abagabo kugeza akababaro kabo mu nzego bireba.
Yagize ati: “Kenshi tumenyereye ko abagore ari bo bahohoterwa, ku buryo umugabo uhohotewe n’ababivuga ni bakeya mu by’ukuri kandi n’abamwumva na bo akenshi baramuseka bakavuga bati “Ese ubu umugabo wakubiswe n’umugore ubwo ni mugabo nyabaki” ihohotera ntirireba umuntu umwe cyangwa se ngo risige uwundi, niba umugabo ahohotewe ntibikwiye ko bamunnyega, cyangwa se ngo bavuge ngo urabeshya, hakwiye gukorwa iperereza bakabaza abaturage, hagatangwa ubutabera”.
Raporo yo muri 2021 na 2022 ya MIGEPROF igaragaza ko abagore 233 bangana na 98% bagejeje ibibazo byabo kuri za Isange one Stop Centers zo mu gihugu hose bahawe ubufasha kandi ibibazo byabo bigakurikiranwa mu gihe muri uwo mwaka habonetse bibirego 4 bingana na 2% byatanzwe n’abagabo.
Monkey says:
Werurwe 29, 2024 at 12:28 pmNonesekomuba
Mwarasezeranye
Mubyizanomubibi
Wabigenza
Ute
Umugoremubi
Arutwana
Radiyo.