Musanze: Ababyeyi barirahira igikoma cyongewemo ifu y’inzuzi na karoti

Ababyeyi bo mu Murenge wa Kimonyi, Akarere ka Musanze, bavuga ko ku bijyanye no kunoza imirire basanze igikoma ari ingirakamaro cyane ikirimo ifu y’inzuzi z’ibihaza na karoti, mu gihe ngo bari bazi ko indyo yuzuye iba igizwe n’ibiribwa gusa.
Aba baturage ngo mu gikoni cy’umudugudu bateguraga indyo irimo ibisabwa ari byo ibitera imbaraga, ibirinda indwara n’ibyubaka umubiri, ubundi bagategura igikoma kirimo ibigori n’amasaka na soya bakumva ko bihagije, akarusho rero ngo abafatanyabikorwa bamaze kubigisha ko n’imboga zishyirwa mu gikoma basanze na yo yaba ari indyo yuzuye.
Nyiranzirorera Beatrice avuga ko byose kubigeraho byatewe n’umufatanyabikorwa barimo gahunda ya Kaminuza iwacu.
Yagize ati: “Twari tuzi ko igikoma kidashobora gutunga umuntu yaba umwana cyangwa se umuntu mukuru, yemwe bamwe bari bazi ko indyo yuzuye ihenda, tugahunga imbuto tukazipfusha ubusa tukumva ko ugiye kurya igihaza inzuzi azijugunya, nyamara ni icyo gice cy’igihaza gifite intungamubiri, karoti nayo uretse kuyirya tuyitetse no mu gikoma tuzi neza ko kuyisekura ikongerwa mu gikoma byongera ubudahangarwa bw’umubiri.”
Abo babyeyi bavuga ko hari byinshi bamwe mu Banyarwanda birengagiza harimo na bamwe mu bagabo bavuga ko igikoma ari icy’abana n’abagore, muri uwo Murenge wa Kimonyi ho ngo bakaba bifuza ko mu minsi iri imbere hazashingwa inzu zicururizwamo igikoma.
Rusengamihigo Eliab yagize ati: “Hari bamwe mu bagabo bagenda bazungera kubera inzoga z’inkorano birirwa biyahuza, nyamara nka njye iyo nyoye igikoma muri resitora nirirwa meze neza, ahubwo twe nk’abagabo ubu tumaze kubona ko hakwiye n’akabari k’igikoma gishyushye nk’uko muri Gicumbi hari inzu zicuruza k’amata n’inzego zishinzwe ubuzima muri Musanze zizakomeze gushishikariza abantu ko ifunguro bateka, igikoma ni ngombwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi Mukansanga Gaudence, avuga ko kunoza imirire bidasaba byinshi kandi bidahenze.
Yagize ati: “Kuri ubu dushakisha uburyo bwose bwatuma umuturage agira ubuzima bwiza ni muri urwo rwego rero nk’uko tuzi ko ahari kaminuza haza iterambere twiyambaje impuguke mu by’imirire, tugira amahirwe haba hariho gahunda ya Kaminuza iwacu, ni bwo Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo badufashije mu buryo bwo gutegura igikoma kandi twasanze ibikigize ari ibintu biboneka iwacu, dusaba ababyeyi kunywa igikoma bakagiha abana kuko cyuzuye intungamubiri”.
Uyu Muyobozi yongeraho ko ku munsi w’igikoni cy’umudugudu, ababyeyi bose banywa kuri icyo gikoma kandi ngo abagabo bagenda babyitabirira, aho bamwe ngo bamaze kubona ko na cyo kimara inyota kandi ngo bikaba bizatuma bizigamira ayo banyweraga mu kabari.
Impuguke mu by’imirire akaba umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Musanze CAVM, Dr Vedaste Ndungutse nawe yabwiye Imvaho Nshya ko igikoma gishobora gutunga umuntu iminsi myinshi kandi akagira ubuzima bwiza.
Yagize ati: “Tugenda twigisha ababyeyi kumenya gutegura indyo yuzuye ariko cyane cyane muri gahunda ya Kaminuza iwacu ubu tubashishikariza kutibagirwa igikoma igihe cyose bateguye indyo, kirimo ingano, uburo, soya, amasaka, hakiyongeraho bimwe batari bazi ko bishyirwamo ari byo ifu y’inzuzi ikize cyane kuri poroteyine.”
Akomeza agira ati: “Igikoma nk’iki ni kimwe mu bituma umuntu azanzamuka vuba cyane uwahuye n’imirire mibi, aha rero nkaba nsaba buri wese kunywa igikoma kuko amagara araseseka ntayorwe. Abagabo tuve ku izima twubake umubiri wacu twirinda ibiyobyabwenge nk’izi nzoga z’inkorano n’ibindi, kuko igikoma kirimo byose.”
Kugeza ubu Umurenge wa Kimonyi ufite abana bari mu mutuku 9 ku bana 2 816 bapimwe.
