Muri Nyakanga 2025 hazatangira gukoreshwa ibiciro bishya by’ubuvuzi-MINISANTE

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko guhera ku itariki ya 1 Nyakanga 2025, mu Rwanda hazatangira gukoreshwa ibiciro bishya by’ubuvuzi.
Yashimangiye ko ibyo biciro bishya bizatangira gushyirwa mu bikorwa mu bigo nderabuzima byose, bijyanye n’intangiriro z’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.
Uwo muyobozi yabwiye The New Times ko ibyo biciro bishya bizajya bitandukana bitewe n’ubwoko bw’ikigo cy’ubuvuzi, kuva ku bigo bito by’ubuvuzi kugeza ku bitaro bikuru byigisha bya kaminuza, ariko ntiyatangaje ibisobanuro birambuye.
Christian Ntakirutimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Abatanga Serivisi z’Ubuvuzi bigenga mu Rwanda (RPMFA), yagaragaje ko hakenewe isesengura ryimbitse kandi riziguye ku bijyanye n’ibiciro bishya bya serivisi z’ubuvuzi, kugira ngo zibe zishingiye ku byahindutse mu rwego rw’ubuvuzi ndetse n’ibiciro bijyanye na byo.
Yavuze ko kuba bataramenyeshwa ku mugaragaro igihe ibiciro byavuguruwe bitangira gukurikizwa, bikomeje kugora abafatanyabikorwa gutegura gahunda zabo neza.
Ntakirutimana yagaragaje ko ibiciro biriho ubu bimaze imyaka umunani zikoreshwa, nubwo hashize igihe havugwa amakuru yo kubivugurura, ariko bitarashyirwa mu bikorwa.
Yibukije ko ari ngombwa cyane ko ibiciro bishya bizatangazwa vuba, aburira ko gukomeza gutinda kubitangaza bikomeje guteza igihombo gikomeye mu bigo by’ubuvuzi byigenga.
Christian Ntakirutimana yavuze ko kubera ibiciro bishaje bidahura n’izamuka ry’ibiciro by’ibikoresho by’ubuvuzi, imiti, ndetse n’imishahara y’abakozi, ibigo byigenga byinshi byari bisigaye bicungira ku nguzanyo za banki, ubu bikaba biri mu madeni akomeye.
Yagize ati: “Kudatangaza ku gihe ibiciro bishya bituma ibigo by’ubuvuzi byigenga bikorera mu gihombo,” agaragaza ko ibyo bigo bigomba kwishyura ubukode bw’inyubako, imishahara y’abakozi, ndetse no kugura ibikoresho nta nkunga ya Leta bihabwa, bitandukanye n’ibigo bya Leta.
Ntakirutimana yasabye ko hashyirwaho uburyo buhamye bwo gusuzuma no kuvugurura ibiciro buri gihe, kugira ngo bijye bihuza n’ukuri k’ubukungu, bityo bifashe abatanga serivisi z’ubuvuzi byigenga ibibazo by’ubukungu.
Mu gusubiza ibyo bibazo, Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko “ibiciro bizajya byongerwa gusuzumwa buri myaka ibiri,” nk’impinduka igamije kugabanya ibibazo ibigo by’ubuvuzi byigenga bikomeje guhura na byo.
Ku bijyanye n’izamuka ry’ibiciro bijyanye no gutanga serivisi z’ubuvuzi, imibare itangwa n’Ihuriro ry’abatanga serivisi z’ubuvuzi bigenga mu Rwanda (RPMFA) igaragaza ko, urugero, umushahara w’umuganga w’inzobere wo ku rwego rwo hejuru wari ku rwego rwa miliyoni 1.5 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2017, ariko wageze kuri miliyoni 3 mu mwaka wa 2023, ni ukuvuga ko wiyongereye inshuro ebyiri.
Umushahara w’umuforomo wemewe n’amategeko na wo wiyongereyeho 40%, uva ku bihumbi 250 ugera ku bihumbi 350 by’amafaranga y’u Rwanda. Igikoresho 1 cya ‘minicap hemoglobin’ cyari gifite igiciro cya 189 600 Frw mu 2017, ariko mu 2023 cyageze kuri 600 000 Frw, bivuze ko cyikubye inshuro zirenga ebyiri.
Minicap hemoglobin ni igikoresho kigenewe gupima hemoglobin, poroteyine iboneka mu maraso atukura, ifite inshingano yo gutwara umwuka mwiza wa oxygen uva mu bihaha ujya mu turemangingo tw’umubiri.
Ibindi bikoresho by’ubuvuzi byazamutseho ibiciro birimo na Minividas Immuno Analyser (ikora byikora ku buryo bwuzuye), ikoreshwa mu gusuzuma uturemangingo tw’ubwirinzi (antibodies) n’uturemangingo twandura (antigens) mu maraso. Iki gikoresho cyari gifite igiciro cya miliyoni 11 Frw mu 2017, ariko mu 2023 cyazamutse kikagera kuri miliyoni 14.5 Frw.
Ku wa 17 Mutarama, Inama y’Abaminisitiri yemeje ivugururwa ry’ibiciro by’ubuvuzi ari na ryo rya mbere ribaye kuva mu 2017.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ibiciro byari bisanzwe bidahuye n’amafaranga asabwa mu gutanga serivisi z’ubuvuzi, bitewe n’ishoramari rya Leta mu bikoresho bigezweho by’ubuvuzi, inyubako nshya za kijyambere, ndetse n’izamuka ry’ibiciro by’imiti n’ibindi bikoresho byifashishwa mu buvuzi.
Mu bigo bya Leta, ibiciro byari hejuru kuri serivisi nk’iz’isuzuma ry’imiterere y’umubiri (medical imaging) n’izo mu rwego rwa radiyoloji byagabanyijwe bijyanye n’ivugururwa ry’ibiciro.
Urugero, Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko igiciro cyo gusuzuma ubwonko hifashishijwe CT scan ku barwayi bari mu bwisungane mu kwivuza cyavuye ku 45 000 Frw kigera ku 16 283 Frw. Abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza basigaye batanga 10% by’iki giciro, ni ukuvuga 1 628 Frw, ugereranyije na 4 500 Frw bishyurwaga mbere.
Mutuweli igumye kuba ubwisungane bukoreshwa cyane mu Rwanda, aho ababukoresha bari kuri 93% by’abafite ubwishingizi mu gihugu, bingana n’abarenga miliyoni 10.6 mu baturage barenga miliyoni 13, nk’uko bigaragazwa n’Ibarura rusange rya karindwi ku mibereho y’ingo (EICV 7) ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR).
Nshimiyiman jean cloude says:
Kamena 1, 2025 at 9:33 amKuzamura icyiguzi nacyibazo cyirimo ahubwo ikibazo nuko abaturage badahuje ubushobozi njyewe numva mwamanza mukareba uko abaturage barutana mubukungu nibyiciro byubudehe
Nzasabihoraho Xavier says:
Kamena 19, 2025 at 12:19 amIgitekerezo change nuko babishyiraho igiciro buriya muturarwanda yabasha kwibinamo Wenda bakanita kubushobozi bwumuturage