Muri Kanama, ibihe by’impeshyi birakomeza, hazaboneka imvura nke

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 3, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) buvuga ko mu kwezi kwa Kanama 2022, mu Rwanda hazakomeza kurangwa n’ibihe bisanzwe by’Impeshyi, bizarangwa n’ubushyuhe buziyongeraho gake ugereranyije n’ukwezi gushize.

Ku rundi ruhande, uku kwezi kuzanagaragaramo imvura iri hagati ya milimetero 10 na 50. Imvura iri hagati ya milimetero 40 na 50 iteganyijwe mu bice by’Uturere twa Nyamasheke, Rusizi, Rutsiro, Ngororero, mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru no mu majyaruguru y’Uturere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera.

Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 40 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’Iburengerazuba no mu Turere twa Musanze na Burera, mu bice byo hagati by’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru no mu majyaruguru y’Uturere twa Gakenke na Rulindo.

Mu bice bisigaye by’igihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 10 na 30.

Imvura iteganyijwe mu kwezi kwa Kanama 2022 izaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Kanama mu gihugu hose (imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Kanama iri hagati ya milimetero 0 na 50).

Ubushyuhe bwinshi (bwo hejuru) buteganyijwe

Mu kwezi kwa Kanama 2022, ubushyuhe bwinshi buteganyijwe ku manywa buri hagati ya dogere Selisiyusi 17 na 32 mu Rwanda. Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe kwiyongera ugereranyije n’ubw’ukwezi kurangiye kwa Nyakanga.

Ibice by’Umujyi wa Kigali n’iby’Uturere twa Bugesera na Ngona, Amayaga no mu kibaya cya Bugarama hateganyijwe igipimo cy’ubushyuhe kiruta icy’ahandi kizaba kiri hagati ya dogere Selisiyusi 29 na 32.

Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru kiri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 29 giteganyijwe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi no mu bice bisigaye by’Intara y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali no mu Ntara y’Amajyepfo ukuyemo ibice bimwe by’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru hateganyijwe igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru kiri hagati ya dogere selisiyusi 22 na 26.

Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru kiri hagati ya dogere selisiyusi 17 na 20 nicyo gito giteganyijwe mu majyaruguru y’Uturere twa Musanze na Nyabihu muri Parike y’Igihugu y’Ibirunga. Ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe bwo hejuru busanzwe bw’ukwezi kwa Kanama (Ubushyuhe busanzwe bw’ukwezi kwa Kanama buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 32).

 Ubushyuhe buke (bwo hasi) buteganyijwe

Mu kwezi kwa Kanama 2022, ubushyuhe bwo hasi (buke) buteganyijwe nijoro buri hagati ya dogere Selisiyusi 08 na 16 mu Rwanda. Ibice bimwe byo mu majyepfo y’Iburengerazuba bw’Igihugu (muri Pariki ya Nyungwe n’ahandi byegeranye) no mu majyaruguru y’Iburengerazuba bw’Igihugu hateganyijwe kuzakonja kurusha ahandi ku gipimo cy’ubushyuhe bwo hasi kiri hagati ya dogere selisiyusi 08 na 10.

Ibice byinshi bisigaye by’Intara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba, Amajyepfo no mu gice cy’amajyepfo y’iburasirazuba hateganyijwe igipimo cy’ubushyuhe bwo hasi kiri hagati ya dogere selisiyusi 10 na 12.

Igipimo cy’Ubushyuhe bwo hasi giteganyijwe kiri ku kigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe bwo hasi busanzwe bw’ukwezi kwa Kanama (Ubushyuhe bwo hasi busanzwe bw’ukwezi kwa Kanama buri hagati ya dogere Selisiyusi 09 na 17).

Umuyaga mwinshi uteganyijwe

Mu kwezi kwa Kanama 2022, hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 10 ku isegonda. Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na 10 ku isegonda uteganyijwe mu bice by’Uturere twa Karongi, Rutsiro, Nyamasheke na Ngororero.

Ahasigayi mu gihugu hateganyijwe umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 8 ku isegonda uretse ibice bimwe by’Umujyi wa Kigali hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na meteo 6 ku isegonda.

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 3, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE