Murekeraho wabaye Umunyamabanga wa Leta yitabye Imana

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 9, 2025
  • Hashize iminsi 3
Image

Murekeraho Joseph wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ashinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye, yitabye Imana afite imyaka 73.

Umwe mu bagize umuryango we yabwiye itangazamakuru ko Murekeraho yari amaze icyumweru arwaye indwara yoroheje, ariko uburwayi bwe bukarushaho gukomera ku wa Gatanu, tariki ya 8 Kanama 2025, ari na wo munsi yapfiriyeho.

Nyakwigendera yari arimo kuvurirwa mu Bitaro bya Gisirikare i Kigali.

Umuryango we utangaza ko gushyingura nyakwigendera biteganyijwe kuba ku wa Kane, tariki ya 14 Kanama 2025, ariko iyi tariki ishobora guhinduka bitewe n’uko bamwe mu bagize umuryango bataragera mu gihugu.

Nyakwigendera Murekeraho yigeze gutangaza ko ari we wazanye igitekerezo bwa mbere cyo gushinga, gutangiza no gushyira mu bikorwa Koperative yo kuzigama no kugurizanya y’abarimu (Umwalimu SACCO).

Murekeraho yabaye mu myanya itandukanye irimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, hanyuma aba n’Umuyobozi wa Koperative Umwalimu SACCO.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 9, 2025
  • Hashize iminsi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE