Mureke guhunga ibibazo- Perezida Kagame ahanura urubyiruko

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahanuye urubyiruko rw’Afurika arusaba kureka guhunga ibibazo kuko ntaho wajya ku Isi ngo ubure kubihasanga, abasaba kugerageza kubishakira ibisubizo bagatsindwa aho gutsindwa no kugerageza.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere mu kiganiro yagejeje ku rubyiruko rwitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Uruhererekane rw’Ibiribwa muri Afurika (AFSF2025).
Yavuze ko mu myaka 15 ishize yigeze kubwira urubyiruko rw’Afurika ko aho kujya mu mahanga rukwiye kuba rushaka ibisubizo by’ibibazo ruhunga, aruteguza ko mu gihe cya vuba abahunze bazirukanwa mu bihugu by’amahanga bagiyemo bakabagarura muri Afurika.
Yashimangiye ko nta na hamwe ku Isi ushobora kugera ngo ntuhasange ibibazo, bityo ubufatanye bw’Abanyafurika ari bwo bukenewe mu gushaka umuti w’ibibazo kuri gakondo aho umuntu aba nta cyikango cyo kuzirukanwa mu gihe runaka.
Ati: “Icyaba cyiza ni uko twakwibanda ku guhangana n’ibibazo byacu aho kubihunga. Rubyiruko, ubutumwa bwanjye bworoshye ni ubu; reka tureke guhunga ibibazo kubera ko n’iyo wirukankira uzahasanga ibibazo kandi bishobora no kuba byinshi by’umwihariko igihe bazaba bakugaruye aho waturutse.”
Uyu muburo watanzwe mu gihe imibere y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira (IOM) ugaragaza ko hagati y’umwaka wa 2014 kugeza muri Gashyantare 2025 habarurwaga abaimukira 73,269 batakarije ubuzima mu ngendo zitemewe bagerageza kwambuka ahanini berekeza i Burayi.
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kugira intego iyobora urugendo rwabo rwo guharanira iterambere no kwishakamo ibisubizo, ashimangira ko urubyiruko rukwiye kugerageza rugatsindwa aho gutsindwa no kugerageza.
Yavuze ko Guverinoma z’Afurika zifite umukoro wo kwibanda ku korohereza urubyiruko gukoresha imbaraga n’ubumenyi rufite, ariko na rwo arusaba kuticara ngo rusabe gusa ibyo rukeka ko Guverinoma zirugomba rudakuye amaboko mu mifunga ngo inkunga z’abafatanyabikorwa zize kunganira ibyo bakora.
Ati: “Icyo nshaka kubwira urubyiruko ni uko ari bo moteri y’ibikorwa byinshi bya Guverinoma, ariko hakwiye kubaho inshingano bumva nk’urubyiruko, ntihakwiye kubaho gutegereza kugeza igihe hazaba hari ikibazo kivutse maze ngo utegereze ko hari undi muntu uzaza kubafasha. Ahubwo mukwiye kuba muri hanze mushyira imbaraga zanyu mu gushaka ibisubizo mu gihe dushaka inkunga z’ibindi bigo birimo n’ibya Leta kugira ngo bikorane namwe.”
Yakomeje agira ati: “Abakiri bato bakwiye kugira intego ibayobora hanyuma muri urwo rugendo hakaba hari izo mbaraga zindi zibafasha, zaba iziva imbere mu gihugu cyangwa hanze.”
Yavuze kandi ko guharanira impinduka mu buhinzi n’umutekano w’ibiribwa muri Afurika bikwiye kuva mu magambo gusa ahubwo bigashyirwa mu bikorwa, kandi ngo ni inshingano za buri wese kumva ko igisubizo kiri mu biganza bye, harimo n’urubyiruko.
Ati: “Kuki tudakora ibyo tuzi ko dukwiriye gukora. Dukwiye kuva mu magambo tukajya mu bikorwa. Izo ni inshingano zacu twese. Mukwiye gushyiramo imbaraga mukareba ibyo mukwiriye gukora, n’ingufu z’iterambere… Icyo mbasaba ni ugufata inshingano maze tugatanga umusanzu wacu, hanyuma iyo ibyo wabikoze uba ushobora no kubaza abandi inshingano, ariko ntiwagira icyo ubaza abandi mu gihe na we utarimo gukora ibyo ushinzwe.”
Perezida Kagame yasabye urubyiruko rw’Afurika kwirinda guhora bateze amaboko cyangwa gushyira ubuzima bwabo mu biganza by’abandi, kandi Afurika ifite ibisabwa byose ngo ibe yaba ikigega gisagurira n’indi migabane.


