Murekatete ahimba igisigo ‘Kanama k’imyaka’ yize byinshi

Umusizi Murekatete avuga ko uretse kuba yarahimbye igisigo ‘Kanama k’imyaka’ agamije gufasha Abanyarwanda kuganura ibyeze mu nganzo ye cyanamufashije kwiga no gusobanukirwa byinshi.
Ni igisigo Murekatete yise ‘Kanama k’imyaka’ agamije gufasha abakiri bato gusobanukirwa umuganura icyo ari cyo n’abandi baba batazi amateka yawo.
Mu kiganiro na Imvaho Nshya Murekatete yavuze ko ibyo yabitekereje ubwo yibukaga inshingano afite nk’umusizi zo kubika amateka mu bihangano bye.
Yagize ati: “Kwitegereza mu bihangano bihari hakaburamo ikibitse mateka y’umugabura nk’umusizi hari icyo bimbwira ari naho igitekerezo cyo gukora ‘Kanama k’imyaka’ cyavuye.”
Yongeraho ati: ” Nifuzaga kuganuza Abanyarwanda nkoresheje impano yanjye ariko nanone nkabaganuza dusigasira umuco n’indangagaciro umuganura ubumbatiye.”
Umusizi Murekatete avuga ko uretse kuba yarahimbye icyo gisigo agamije kuganuza Abanyarwanda avuga ko ubwo yahimbaga icyo gisigo yabyigiyemo byinshi na we.
Ati: “Mu rugendo rwo guhimba ‘Kanama k’imyaka’ nungutse byinshi ku bumenyi bw’umuganura ntabwo nari kubyigisha ntabizi narabyize kandi bituma mpura na benshi mu nararibonye z’amateka.”
Akomeza avuga ko kuri uyu muganura afite byinshi ashingiraho avuga ko inganzo ye yeze ku buryo na we yayiganuza Abanyarwanda kandi akomeje kuko ibyo gukora bikiri byinshi.
Ati: “Mu kuganura nanjye ndimo kuganura nganuza n’Abanyarwanda, inganzo yanjye yareze kuko yampaye abantu. Niba nkora ibihangano nkabona abambwira ko babikunze, kuba bamwe mu bayobozi batureberera bashima inganzo yanjye bakambwira ko hari ibirori ndibutaramemo, ntibibe gutarama gusa bikambyarira n’akazi bishimangira ko nejeje mu buryo bw’inganzo.”
Icyakora Murekatete avuga ko nubwo yejeje agifite urugendo kuko icyizere n’urukundo abakunzi be bamwereka bituma yumva abafitiye umwenda kandi ko bimuha imbaraga zo gukomeza.
Igisigo ‘Kanama k’imyaka’ cyasohotse tariki 31 Nyakanga 2025 gikubuyemo amateka y’umuganura.

