Munyakazi Sadate yandikiye Perezida Kagame amusaba gukumira abanzi b’u Rwanda

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 19, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Munyakazi Sadate yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, amushimira ko yabereye ABanyarwanda icyizere cy’uyu munsi n’ejo hazaza, amusaba kurinda Abantarwanda umwanzi wirunze ku nkiko z’u Rwanda bagambiriye kugira nabi.

Muri iyo baruwa, Munyakazi yavuze ko nubwo Abanyarwanda batifuza intambara, ariko nanone bakeneye amahoro yo kugira ngo bakomeze urugamba rw’iterambere.

Soma ibaruwa yose:

Nyakubahwa Perezida,

Imana yakuduhaye kugira ngo muri wowe tugire icyizere cy’ejo hazaza, njyewe ukwandikiye iyi baruwa ndi Umuturage usanzwe, gusa wahaye icyizere cy’uyu munsi n’ejo hazaza.

Impamvu nkwandikiye iyi baruwa “Impungenge z’umwanzi wirunze ku mipaka yacu agambiriye kuturimbura”.

Nyakubahwa Perezida, ntawutinya ishyamba ahubwo atinya icyo bahuriyemo, mu mateka yacu twahuye n’ikibi kiruta ibibi byose kuri iyi Si (Jenoside yakorewe Abatutsi).

Hamwe n’Ingabo mwari muyoboye mwahagurukanye ubukaka, ubuhanga n’ubutwari budasanzwe murwanya iyo Jenoside kandi murayihagarika, aya n’amateka yubakishijwe amaraso yacu kandi ntazasibangana.

Nyuma yo guhagarika iyo Jenoside mwahagurukiye urundi rugamba rwo kubanisha Abanyarwanda no guteza imbere uru Rwanda, kandi narwo murutsinda ku buryo budashidikanywaho, ni yo mpamvu muri wowe tubona icyizere cy’uyu munsi n’ejo hazaza.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, nubwo tudahwema kwiteza imbere nk’Abanyarwanda ndetse tukaba duhugiye mu kubaka Ubukungu bwacu ari bwo bukungu bw’Igihugu cyacu ariko kandi duterwa impungenge na Idéologie Génocidaire ikomeza kwaguka kandi ikagira imbaraga zidasanzwe muri aka Karere u Rwanda ruherereyemo.

Ijambo ryawe ryururutsa imitima ya benshi, imvugo yawe yabaye ingiro, turabizi neza ko twiteguye kandi twabikoze kera, ntabwo wakwemera ko dukubitwa n’inkuba ubugira kabiri, gusa mpangayikishijwe no kubona umwanzi yirunda ku mipaka yacu n’ibitwaro karundura n’Ingabo zivuye imihanda yose Imitima yabo yuzuye urwango ku Rwanda.

Njyewe nk’umuturage usanzwe, nzi neza uburenganzira bwanjye ku gihugu cyanjye ariko kandi nzi neza n’umukoro mfite ku gihugu cyanjye. Gutora Umuyobozi ushoboye n’umukoro Igihugu nkigomba, aya mahitamo nayakoze neza igihe nateraga igikumwe cyanjye nkaguha mandat yo kunyobora no kundinda.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndagusaba uturinde umwanzi wasizoye agambiriye kuturimbura.

Nk’umuturage ndabizi neza ko ibibazo bya Congo bireba Abakongomani nubwo ntekereza ko hakwiye kuba irengayobora ( exception), urugero ni nk’Igihe hari abantu bakorerwa Jenoside cyangwa ubwicanyi ndengakamere, ibibazo by’umuturanyi twakagombye kubigira ibyacu kuko tuzi akababaro arimo.

Ibi simbitindaho, icyo nshaka gutindaho, ni inkozi z’ikibi zasize zihekuye u Rwanda zikarimbura abacu n’ibyacu, izo nkozi z’ikibi zacumbikiwe imyaka irenga 30 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, zahawe rugari maze nazo zikwiza urwango na Idéologie Génocidaire uko babishaka nuko babyifuza.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, umusaruro wabyo turawubona, gusa igiteye amakenga ni ukubona ibihugu binyuranye biza gushyigikira icyo kibi kandi ukabona ko bifuza kuturimbura nk’Abanyarwanda.

Nk’Umunyarwanda, ndabizi ko tutifuza intambara, ndabizi ko dushaka amahoro kugira ngo dukomeze urugamba rwo kwiteza imbere ariko kandi ndanabizi neza ko nta terambere ryabaho tudafite umutekano.

Igihe nabahaga igikumwe cyanjye, nari mbahaye ububasha bwo kunyobora, kundinda no kunteza imbere, ndabasabye muturinde imigambi y’umwanzi warundanyije ibitwaro n’Ingabo zo kuturimbura, kandi nkuko ari umurage w’aba sogokuru, u Rwanda ruratera ntiruterwa, ariko kandi mu murage wawe, watugaragarije ko tugomba kubikorera iyo, ahari ubutaka buhagije, mbona igihe kigeze.

Nyakubahwa nimubona ari ngombwa mwigize umwanzi kure hashoboka kugera aho umwanzi azabyumvira mu ndiba z’umutima we, ibyo bitwaro birunze mu marembo yacu bisenywe, natwe nk’Abanyarwanda nuduhamagara tuzitaba kuko ari inshingano n’umurage udukwiriye.

Mugire amahoro n’akazi keza.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 19, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Yuhi says:
Gashyantare 20, 2024 at 9:01 am

Ubuse sadate ntarwaye,ariko urwanda rutere congo,cg abona yarubatse etage akagirango ntibayiritura,intambara irasenya ntiyubaka sadate we,umugore yoheje undingohena ndebe,

Jean Aimable TWAYIGIZE says:
Kanama 12, 2025 at 11:29 pm

Ndifuza ko mwafasha mukampa numero ya telephone ngendanwa ya Bwana Sadate MUNYAKAZI.
Ndabashimiye.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE