Mukarubuga w’imyaka 59 yavuze uko isura afite ari iya FPR Inkotanyi

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mukarubuga Jeanne d’Arc, umubyeyi w’imyaka 59 utuye mu Mudugudu wa Kaboshya mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko yapfakaye kuva mu 2000 afite abana 4. Avuga ko abana 3 barangije Kaminuza undi usigaye na we arimo kwiga Kaminuza.

Mu buhamya bwe avuga ko isura abantu babona afite ari iya FPR Inkotanyi.

Yabigarutseho mu buhamya yatanze ejo ku wa Kabiri tariki 25 Kamena 2024, mu bikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu ndetse n’abadepite.

Ibikorwa byo kwamamaza mu Karere ka Bugesera, byakomereje mu Murenge wa Mwogo, byitabirwa n’abanyamuryango hafi 10,000 bo mu Murenge wa Mwogo.

Mu buhamya bwa Mukarubuga, avuga ko agipfakara yitwaye neza bituma isambu ya hegitari ebyiri yari asigiwe n’uwo bashakanye ayibyaza umusaruro.

Ni umutubuzi w’imbuto y’igihingwa cy’imyumbati aho imwinjiriza miliyoni 3 ku mwaka.

Imirimo yo gutubura imyumbati ayikorera mu Kagari ka Gatoki mu Murenge wa Mwogo.

Asarura toni 8 z’imyumbati kuri hegitari ebyiri buri mwaka, akazikuramo 3,000,000 FRW.

Ni mu gihe kandi iyo yahinze ibigori kuri izo hegitari ebyiri yeza toni 6.

Aha niho ahera agira ati: “Iyi sura mubona mfite ni iya FPR Inkotanyi.”

Afite abakozi bane bahoraho akoresha, akishimira ko yashoboye gukora akiteza imbere akaba atuye mu nzu y’amakaro n’igipangu gifite urugi runini kandi rugezweho muri santeri ya Kaboshya.

Yagize ati: “Intego mfite ni ukugura imodoka izajya imfasha kugeza imbuto ku muhinzi uyikeneye. Umwana muto mfite wiga muri Kaminuza, narangiza kwiga nzahita nyigura ajye ayitwara.”

Ku ijisho, Mukarubuga ni umubyeyi wifashije, ufite imbaraga z’umubiri kandi uvuga rikumvikana aho atuye, cyane ko ari umuyobozi w’Umudugudu wa Kaboshya kuva mu 2006.

Yabwiye Imvaho Nshya ko ari we muyobozi wa ba mudugudu 25.

Nyuma yo kuba yarize kugeza mu mwaka wa 8, yabaye resiponsabule wa Selire (Kuri ubu wavuga ko yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’icyo gihe).

Avuga ko ari Malayika Murinzi kuko afite abana 5 b’imfubyi yareze bagakora, ubu asigaranye abana babiri yatoraguye mu mezi atatu ashize.

Igipangu Mukarubuga atuyemo, imbere harimo inzu irimo amakaro yaturutse ku kuba yari iteje mbere kubera ubuhinzi bwa Kijyambere akora
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE