Mukansanga Rhadia Salima yasezeye umwuga wo gusifura

Mukansanga Rhadia Salima wari umusifuzi w’Umunyarwandakazi yatangaje ko yasezeye gusifura umupira w’amaguru nyuma y’imyaka 12 ari umusifuzi mpuzamahanga.
Uyu mugore w’imyaka 36, yabwiye B&B FM Kigali ko ari icyemezo yafashe ku giti cye.
Yagize ati: “Nasezeye ku gite cyanjye. Ibindi bavuga njye simbizi.”
Mukansanga wavukiye mu Mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi yatangiye gusifura nk’umusifuzi wemewe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA mu 2007.
Mu 2012, Abanyarwandakazi babaye abasifuzi mpuzamahanga ba FIFA ari batanu, abo hagati babiri barimo na Mukansanga, abandi batatu ari abo ku mpande. Icyo gihe batangiye kubona imikino mpuzamahanga itandukanye.
Ku rwego mpuzamahanga, Mukansanga yatangiye afite inshingano z’umusifuzi wa kane ndetse byasabye gutegereza imyaka ibiri kugira ngo asifure hagati ubwo Zambia yakinaga naTanzania mu 2014 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika, ari bwo yitwaye neza bikamufungurira amarembo ku ruhando mpuzamahanga.
Guhera icyo gihe, yatangiye gusifura amarushanwa atandukanye arimo All Africa Games ya 2015 i Brazzaville na CECAFA y’abagore ya 2015 yabereye i Jinja muri Uganda.
Kwitwara neza mu marushanwa atandukanye byatumye Mukansanga agirirwa icyizere cyo kuba mu basifuzi bayoboye Igikombe cy’Afurika cy’Abagore cyabereye muri Cameroun mu 2016.
Mu 2018 yasifuye mu Gikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 17 cyabereye muri Uruguay. Harimo n’umukino wa ¼ wahuje u Budage na Canada.
Mu 2019, yasifuye Igikombe cy’Isi cy’Abagore cyabereye mu Bufaransa ku wa 7 Kamena-7 Nyakanga, ahava ajya mu Gikombe cy’Afurika cy’Abagabo U-23 cyabereye mu Misiri mu Ugushyingo.
Ku mukino Afurika y’Epfo yanganyijemo na Zambia 0-0 muri CAN U-23, Mukansanga yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye iri rushanwa ry’abagabo.
Mu 2021, yakoze amateka yo kuba Umunyarwandakazi wa mbere wasifuye Imikino Olempike, ahereye ku wahuje u Bwongereza na Chile i Tokyo.
Izina Salima Mukasanga ryongeye kuzamuka ubwo yandikaga amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye mu Gikombe cy’Afurika cy’Abagabo [CAN] 2022 aho yasifuye umukino wahuje Guinée na Zimbabwe.
Ku wa 19 Gicurasi 2022 yatangajwe mu basifuzikazi batatu basifuye Igikombe cy’Isi hamwe n’Umufaransakazi Stéphanie Frappart n’Umuyapani Yoshimi Yamashita.
Yagaragaye nk’umusifuzi wa kane ku mikino irimo uwo u Bufaransa bwatsinzemo Australia ibitego 4-1 ku wa 22 Ugushyingo 2022, uwo Tunisia yatsinzemo u Bufaransa igitego 1-0 ku wa 30 Ugushyingo n’uwo u Buyapani bwatsinzemo Espagne ibitego 2-1 ku wa 1 Ukuboza 2022.
