Muhirwa Prosper wa Rayon Sport yitandukanyije n’ibyo guhagarika Lotfi

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 15, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Visi Perezida Ushinwe Tekinike muri Komite Nyobozi ya Rayon Sports, Muhirwa Prosper, yandikiye ibaruwa mu Perezida w’iyi kipe yitandukanya n’umwanzuro wo kwirukana Afahmia Lotfi wari umutoza wayo.

Iyi baruwa yanditse ku wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025, agaragaza ko nta ruhare yagize mu kwirukana abatoza kubera umusaruro mubi.

Yagize ati: “Nshinginye ku mabaruwa yo ku wa 13 Ukwakira 2025, wandikiye umutoza Afhamia Lotfi nk’Umutoza Mukuru na Azzouz Lotfi nk’Umutoza Wungirije, abateguza ku gusesa amasezerano mu nshingano nk’abatoza ba Rayon Sports FC.”

“[…] Nanditse iyi baruwa ngira ngo nitandukanye n’icyemezo wafashe cyo guhagarika abatoza navuze haruguru, kuko nsanga waragifashe ku giti cyawe, atari icyemezo cya Komite Nyobozi. Bityo n’igihe havuka ingaruka ziturutse kuri icyo cyemezo, zidakwiye kwitirwa Umuryango wa Rayon Sports.”

Uyu mwanzuro yamenyesheje Ubuyobozi bw’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, Komite Ngenzuzi ndetse na Komisiyo ishinzwe gukemura amakimbirane.

Muhirwa Prosper usanzwe ari Visi Perezida wa Rayon Sports, yitandukanyije n’umwanzuro wo kwirukana Afahmia Lotfi wari umutoza wayo
  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 15, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE