Muhire Kevin yatowe nk’umukinnyi wahize abandi muri shampiyona y’u Rwanda 2023/24

Muhire Kevin ukinira Rayon Sports yatowe nk’umukinnyi wahize abandi muri shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2023/24.
Uyu muhango wo guhemba abakinnyi, abatoza n’abanyamakuru bitwaye neza muri shampiyona yu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2023/24 wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Kanama 2024 ku cyicaro cy’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA).
Ibyo bihembo byatanzwe n’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League binyuze mu baterankunga bayo biyemeje kujya bahemba abakinnyi n’abatoza mu mwaka w’imikino.
Gutora abahize abandi byanyuze mu buryo butatu ari bwo urubuga rwa internet aho amajwi y’abafana yari afite 10%, ku mbuga nkoranyambaga zari zifite amajwi angana na 10% mu gihe akanama nkemurampaka kari gafite 80%.
Abakinnyi bahize abandi mu gutsinda ibitego byinshi ni Ani Elijah wa Bugesera FC na Victor Mbaoma wa APR FC bombi batsinze ibitego 15 muri Shampiyona.

Buri umwe yahawe igikombe ariko igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 3 barakigabana, buri umwe ahabwa miliyoni 1,5 Frw.
Umutoza w’umwaka yabaye umufaransa Thierry Froger watozaga APR FC wegukanye igikombe cya shampiyona cya 2023/24 adatsinzwe, yatsinze abarimo Habimana Sosthène wa Musanze FC na Ahfamia Lofti wa Mukura VS.
Mu mikino 30 yatoje yatsinze imikino 19 anganya imikino11.
Umukinnyi w’umwaka mu bagabo yabaye Muhire Kevin ukinira Rayon Sports mu mikino 22 yakinnye, yatsinzemo ibitego 6 atanga n’imipira yavuyemo ibitego 11 zose bifasha ikipe akinamo kwegukana umwanya wa 2 muri shampiyona.
Yatsinze abarimo na Ani Elijah ubu akinira Police Fc wakiniraga Bugesera FC na Ruboneka Bosco wa APR FC.

Umunyezamu mwiza w’umwaka yabaye Pavelh Ndzila wa APR FC nyuma yo kumara imikino 16 atinjizwa igitego mu mikino 29 bifasha ikipe akinira kwegukana igikombe cya shampiyona.
Yatsinze abarimo Nicolas Ssebwato wa Mukura VS na Nzeyurwanda Djihad wa Kiyovu Sports.
Umukinnyi mwiza ukiri muto ufite imyaka 21 yabaye Iradukunda Elie wa Mukura VS nyuma yo gutsinda ibitego 5 na n’imipira yavuyemo ibitego 5 mu mikino 27 yakinnye.
Yatsinze Iradukunda Pascal wa Rayon Sports na Muhoza Daniel wa Etoile de l’Est.
Igitego cy’umwaka cyabaye icya Tuyisenge Arsène ukinira APR FC wahoze muri Rayon Sports ubwo yahuraga na Muhazi United.
Icyo gitego cyahigitse icya Muhoza Daniel wa Etoile de l’Est ku mukino wa Marines FC n’icya Ishimwe Jean René wa Marines FC ku mukino wa APR FC.
Ikiganiro cya televiziyo cy’umwaka cyabaye KIckOff cya Televiziyo Rwanda aho cyahigitse I Sports (Ishusho TV), Bench ya Siporo (Isibo TV) na Zoom Sports (TV10).

Ikinyamakuru cyandika cy’umwaka cyabaye IGIHE yatowe aho cyahigitse Inyarwanda, Isimbi, The New Times na Rwanda Magazine.
Ikiganiro cya Radio cy’umwaka cyabaye Urubuga rw’Imikino cya Radio Rwanda aho cyahigitse Urukiko rw’Ubujurire (Fine FM) n’Urukiko (Radio10).
Umunyamakuru w’umwaka w’umugore yabaye Rigoga Ruth wa RBA aho yatsinze Ishimwe Adélaïde wa TV10.
Umunyamakuru w’umwaka w’umugabo yabaye Sam Karenzi ukorera Fine FM aho yahigitse Rugaju Reagan (RBA), Kayiranga Ephrem (Ishusho TV), Hitimana Claude (Radio10), Niyibizi Aimé (Fine FM), Kayishema Thierry (RBA) na Rugangura Axel (RBA).
Umusifuzi w’umwaka w’umugabo yabaye Ruzindana Nsoro
Ikipe y’umwaka ya Rwanda Premier League 2023/24
Pavelh Ndzila, Kubwimana Cedric, Christian Ishimwe, Shafik Bakaki, Clement Niyigena, Abdul Rahman Rukundo, Ruboneka Bosco, Muhire Kevin, Hakizimana Muhadjiri, Ani Elijah na Victor Mbaoma.
Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya Rwanda Premier League, Mudaheranwa Youssuf, yashimangiye ko gutanga ibi bihembo bizatuma habaho gukora cyane mu mwaka w’imikino utaha.
Ati: “Ibi biratanga umusaruro, ni ugutera ishyaka ku bagomba gukora ibizakurikira. Mfite icyizere ko umwaka w’imikino wa 2024/25 uzabamo ihangana kurusha uwa 2023/24.”
Yashimiye FERWAFA na Minisiteri ya Siporo bafatanya guteza imbere umupira w’amaguru, by’umwihariko kandi ashimira Umukuru w’Igihugu ku bikorwa remezo bya siporo.
Ati: “Iriya Stade Amahoro tugomba kuyuzuza uko byagenda kose kuko ni cyo twayiherewe.”
Shampiyona y’u Rwanda ya 2024/25 izatangira tariki 15 Kanama 2024.
