Muhazi United yahagaritse ‘Migi’ washinjwe gusaba myugariro wa Musanze FC kwitsindisha

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 18, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Ubuyobozi bw’ikipe ya Muhazi United bwahagaritse by’agateganyo umutoza wungirije Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi kubera iperereza riri gukorwa ku majwi yaciye mu bitangazamakuru asaba myugariro wa Musanze FC kwitsindisha ku mukino wa Kiyovu Sports bahanganiye kuguma mu cyiciro cya mbere.

Ubwo Kiyovu Sports yiteguraga guhura na Musanze FC, bivugwa ko Migi yahamagaye myugariro Shafiq Bakaki, amusaba kuzitsindisha ku mukino Musanze FC yakiriyemo Kiyovu Sports, ku wa Gatandatu, tariki 15 Werurwe 2025.

Nyuma y’aho aya majwi yose agiriye hanze, ubuyobozi bwa Muhazi United FC, bwafashe umwanzuro wo kuba buhagaritse by’agateganyo uyu mugabo, hagakorwa iperereza ku majwi ye.

Migi mu gusaba iyo serivisi yasezeranyaga uyu mukinnyi kuzamujyana muri Kiyovu umwaka utaha kuko ariho azatoza.

Yagize ati: “Mfite imbanzirizamasezerano nzajya kuba umutoza muri Kiyovu, ntabwo ubizi ko naringiye no kugutwara muri Muhazi? Rero ntabwo najya gutoza muri Kiyovu yaragiye mu cyiciro cya kabiri.”

“Urabizi turi gukora ibishoboka byose kugira ngo itazamanuka. Umwaka utaha tuzaba turi kumwe, ntabwo ubizi ko ntajya mbeshya wa mugabo we?”

Shafiq yashingiye ku kuba ari mu Gisibo cya Ramadhan, amusubiza ko adashobora gukora icyo cyaha cyo kugambanira bagenzi be.

Byarangiye uyu mugambi we utagezweho kuko Musanze FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-0. Muri byo harimo n’icya Shafiq wari wasabwe kwitsindisha.

Kugeza ubu Muhazi United iri ku mwanya wa 12 n’amanota 23, ikarusha rimwe Musanze FC ya 13, mu gihe Kiyovu Sports FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 18.

Ubuyobozi bwa Muhazi United bwahagaritse Migi
  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 18, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE