Muhanga: Yateshejwe inka yibye amaze gukingirana nyir’urugo

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Mata 2, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Tuyisenge Boniface w’imyaka 28 yafashwe amaze kwiba inka mu rugo rwa Nkundimana Philppe w’imyaka 48, nyuma yo kubanza kumukingirana mu nzu atuyemk mu Mudugudu wa Nete, Akagari ka Remera, Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Amakuru ava muri uyu Mudugudu avuga ko Nkundimana Philppe yumvise igikomye yabyuka agasanga bamukinguranye agahita avuza induru. 

Nyuma yo kuvuza induru yakinguriwe  n’abana be baba mu yindi nzu, ba bo bamufasha kuvuza induru bakimara kubona ko inka yabo yibwe. 

Umwe mu baturanyi ba  Nkundimana wibwe inka ikagarurwa, avuga ko induru zavuze abanyerondo bagahurura maze  bagafatira Tuyisenge Boniface mu ishyamba aho yari amaze kuzirika inka.

Ati: “Twagiye kumva twimva induru ziravuze noneho turatabara natwe tuvuza induru, noneho abanyerondo bari hafi y’ishyamba bamuritse mu ishyamba babona Tuyisenge yirutse baramufata noneho n’inka yari atesheje iyayo barayigarura.”

Umunyamabanga Nshingwabikirwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, uvuga ko Tuyisenge afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje. 

Ati: “Ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye, rero nashimira uwari wibwe inka wabaye maso ndetse akagira uruhare mu gutabaza.”

Gitifu Nshimiyimana akomeza ashimira abaturage uburyo batabaranye, akabasaba  kugira uruhare mu kwicungira umutekano ndetse bakajya batangira amakuru ku gihe. 

Yabasabye kandi ko mu gihe hari uwo bakeka ko yaba ashobora guhungabanya umutekano bajya babimenyesha ubuyobozi, kandi gutabarana bigakomeza kuba umuco.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Mata 2, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE