Muhanga: Yahereye ku nka none ageze kuri miliyoni zisaga 16

Nyabyenda Dieudonne utuye mu Mudugudu wa Gasenyi, Akagari ka Remera, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga avuga ko guhera mu 2012 yahereye ku nka, none ikaba imugejeje ku bifite agaciro ka miliyoni zisaga 16.
Avuga ko yahereye ku nka imwe yazanywe n’umugore we bashyingiwe, ikamubera nk’igishoro kuko imaze kumuteza imbere aho ahinga akeza, agatunga umuryango we ndetse akaba amaze no kubonamo uruhushya rwo gutwara imodoka rwamutwaye agera ku 600 000Frw, kuvugurura inzu ye ifite agaciro ka 15 000 000 Frw n’umurima yaguze 400 000Frw.
Aganira na Imvaho Nshya yahamije ko yatangiye korora mu 2012 mu Kwezi k’Ukuboza ubwo yari amaze gushyingirwa n’umugore we wazanye inka yari asanzwe afite.
Uyu mugabo yagaragaje ko mbere yari umufundi abona bitagenda ariko atangira kujya abifatanya, igihe atakagiyemo akayiragira, igihe yakagiyemo umugore agasigara yahira.
Ati: “Natangiye korora mu 2012 mu Ukuboza, ubwo nari maze gukora ubukwe n’umugore wanjye. Muri icyo gihe nari meze nk’umushomeri kuko nari umufundi kandi hano mu cyaro kubona akazi ntabwo biba byoroshye.”
Yakomeje agira ati: “Twarayiragiye, tuyitaho itangira kudufasha gutunga umuryango wacu”.
Nyabyenda, avuga ko atari azi ibyo guhinga kuko na bo yabonaga babikoraga iwabo, ntacyo babashaga kubona kuko nta fumbire babaga bafite ndetse nta n’amafaranga yo kuyigura bafite.
Ati: “Njye sinari nzi guhinga icyo gihe n’ab’iwacu bageragezaga guhinga, nta kintu babonaga. Barahingaga ahantu hagari basaruragamo nka mironko 10 cyangwa 15, cyangwa se urutoki ahantu hanini ukabona nta kintu kivamo, nta nyamunyu bashobora kurya. Muri make mbere y’iyi nka nta kintu twagiraga.”
Yakomeje agira ati: “Ubu rero byarahindutse aho nakuraga mironko (amabakure) 30, ubu nkuramo 100 tukarya hano ibindi tukabigurisha, tukabasha kwikenura, mu gufasha abana 4 dufite ndetse tugakoramo n’indi mishinga kuko urabona ko inzu yanjye nayivuguruye, ngura n’aya matungo magufi bivuye muri iyo nka n’ubuhinzi imfasha.”
Uko inka yafashije Nyabyenda gukabya inzozi zo kugira perimi
Mbere yo kugira umugore, yari afite inzozi zo kuzagira uruhushya rwo gutwara imodoka ariko atazi aho bizava kuko amafaranga yabonaga ari nta kintu cyavagamo, gusa amaze kubona inka, yabyaye iya kabiri, arayigurisha akuramo igishoro cyo kujya kwiga imodoka ku buryo ubu yishimira ko afite kategori B.
Ati: “Kuva nkiri umusore nifuzaga kuzaba umushoferi w’imodoka yanjye cyangwa iy’abandi ariko nkabura ikingeza aho abandi bari kwigira. Byasabaga amafaranga menshi kuko ntuye hano mu cyaro kandi nagombaga kujya kwigira mu Mujyi ruguru.”
Ati: “Iyi nka rero maze kuyibona, byampaye icyizere, maze iya kabiri yayo nayikuyemo amafaranga yangejeje aho abandi bigira, ndiga ndakora kugeza mbonye kategori B itwara imizigo itarengeje Toni 7 cyangwa ngo irenze abantu 8”.
Yakomeje agaragaza uburyo inka yamugejeje kuri byinshi, ndetse ateganya kuzigurira imodoka.
Ati: “Inka yampaye imirima igeze kuri 4 irimo uwo naguze amafaranga y’u Rwanda 400 000 mu 2022, navuguruyemo inzu y’agaciro k’”amafaranga y’u Rwanda 15 000 000 nshyiraho akandi hano inyuma, rero ntabwo izabura kumpa imodoka kuko ni zo nzozi mfite.”
Avuga ko kugira ngo abone uruhushya rwo gutwara imodoka byamutwaye agera ku 600 000Frw.
Ati: “Kubona uruhushya rwo gutwara byantwaye 600 000Frw kuko nakoze inshuro 3 muri zo hari aho nakoreye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Karongi no muri Muhanga kandi atari hafi y’aho nakoreraga.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, yashimiye abaturage biteza imbere binyuze mu gukora cyane no kwihangira imirimo.
Yagize ati: “Niba uwo Nyabyenda yaroroye inka ikaba imaze kumuteza imbere ni byiza, birumvikana ko yabikoze neza kandi twese turabizi ko ubworozi muri rusange buteza imbere ubukora. Ubwo rero n’abandi inama tubaha ni ugukomeza gukora cyane biteza imbere.”
Yakomeje avuga ko batabasaba kugarukira gusa mu bworozi kuko butatuma batagira ikindi bakora, icyangombwa ni ugushyira umurimo imbere.

