Muhanga: Yahereye ku 100 000Frw bya VUP none ageze kuri miliyoni zisaga 5

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Gashyantare 5, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Nyiransengiyumva Esperance wo mu Murenge wa  Kibangu mu Karere ka Muhanga,  umubyeyi w’abana batatu  avuga ko ahereye ku mafaranga ibihumbi ijana yahawe mu 2019, bihabwa abatishoboye muri gahunda ya VUP, yakoze akiteza imbere kuri ubu akaba ageze kubikorwa bifite agaciro ka miliyoni eshanu, avuye ku guca inshuro.

Nyiransengiyumva avuga ko guhabwa inguzanyo yo muri VUP, byamufashije gushyira mu bikorwa ubumenyi bwo kudoda yari yarize ariko abanje korora ingurube.

Ati: “Inguzanyo ya VUP nahawe amafaranga y’u Rwanda 100000 mu 2019, nabanje kuyiguramo ingurube eshatu z’ibibwana ku mafaranga 45 000 andi nyubakishamo ikibuti, noneho umwaka ushize ngurishamo imwe ngura akamashini kadoda gashaje, nyuma y’aho ndongera ngura indi mashini nshyashya, mfata umuryango mva ku gukorera imbere ya butike y’abandi, ndetse ntangira kwigisha n’abandi.”

Nyiransengimana, akomeza avuga ko kuri ubu amaze kwigisha ubudozi abagera kuri 300, ndetse kandi inguzanyo ya VUP ikaba yaratumye ava mu bukode agura inzu ku buryo ageze ku mutungo ugera kuri miliyoni eshanu.

Ati: “Kubera inguzanyo ya VUP, ubu maze kwigisha abantu ubudozi bagera kuri 300 kandi n’ubu ndi kubigisha, ndetse nkaba jyewe n’umuteare wanjye twaravuye ku guca inshuro duhingira abantu, kuko kubera ubudozi nabashije kugura inzu yo kubamo ifite n’umurima kuri miliyoni ebyiri, nkaba mfite kandi n’amasambu tumaze kugura tubikesha inguzanyo ya VUP twahereyeho afite agaciro ka miliyoni eshatu.”

Ibyo avuga birashimangirwa kandi n’umugabo we Kamali Jules, uvuga ko kubera amafaranga umugore bashakanye yakuye muri VUP basigaye babaho bidasabye ko bajya guca inshuro.

Ati: “Jyewe ndashimira umufasha wanjye, kuko igitekerezo yagize cyo kujya gusaba inguzanyo ya VUP, cyatumye ubu dusigaye tubaho bidasabye ko tujya guhingira abandi nkuko byahoze, kuko ndabihamya ko urugo rwacu ubu rufite abantu barukesha kubaho, biturutse ku nkunga ya VUP yatumye umudamu abasha gushyira mu bikorwa ubudozi yize.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bizimana Eric, avuga ko ashingiye ku cyizere umuryango wa Nyiransengimana wagize ukabyaza umusaruro inguzanyo yari yahawe, gahunda ya Leta yo kwimuka mu cyiciro ku batishoboye bishoboka.

Ati: “Gahunda yo gufasha abatishoboye kwifasha bakava mu cyiciro kimwe bagana iterambere, nkurikije uko Nyiransengimana Esperence ari mu mu nzira y’iterambere abikesha inguzanyo ya VUP, birashoboka ko abatishoboye bashobora gukora bakiteza imbere bakava mu byiciro barimo, ahubwo icyo nsaba ni uko n’abandi batinyuka bakagakora.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko, kuri ubu mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo kwimuka mu cyiciro ku batishoboye, inguzanyo yo muri VUP igurizwa abatishoboye, yazamuwe ikava ku bihumbi ijana, ikaba yarageze ku bihumbi magana abiri, agakomeza kandi avuga ko usibye iyo nguzanyo ya VUP yazamutse, Akarere ka Muhanga kakaba ngo gafite abafatanyabikorwa bahuzwa n’abatuye aka Karere mu gihe bashaka kwitabira umurimo kandi nta gishoro bafite.

Ni mugihe Nyiransengimana Esperance  n’umuryango we babarizwaga mu cyiciro cy’abatishoboye batunzwe no guca inshuro kuri ubu atunze imitungo ifite agaciro karenga miliyoni eshanu, ndetse akaba afite n’abo yigisha umwuga w’ubudozi akesha iterambere amaze kugeraho.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Gashyantare 5, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE