Muhanga: Umunyonzi yagonzwe n’imodoka arapfa shoferi aratoroka

  • AKIMANA JEAN DE DIEU
  • Gashyantare 13, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Musoni Joseph w’imyaka  29 usanzwe utwara abagenzi ku igare, bamwe bazwi nk’abanyonzi, yagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Dyna ahita apfa, umushoferi wari uyitwaye aratoroka. 

Uwo munyonzi bivugwa ko yari atuye mu Kagari ka Makera, Umurenge wa Cyeza, Akarere ka Muhanga., akaba yagongewe mu Murenge wa Shyogwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Niyonzima Gustave, avuga ko iyi mpanuka yabaye ndetse yiciye uwari ufite igare imbere y’ahazwi nko kuri Tourisme. 

Akomeza avuga ko nubwo amagare yabujijwe gukoresha umuhanda  mu masaha akuze uyu munyonzi yagonzwe amasaha bemerewe gukorera mu muhanda yarangiye.

Umwe mu babonye impanuka iba bavuze ko imodoka ya Dina yagonze uyu mugabo w’abana 2 yaciye ku yo bari bakurikiranye igasanga uyu mugabo acunga igare azamuka yerekeza mu Cyakabiri ku muhanda ujya i Kigali uva i Muhanga aramugonga ava mu modoka ayisiga aho arahunga.

Akomeza avuga ko uwari utwaye imodoka yabikoreye hafi ya Kamera ya Polisi  izwi nka “Sophia” iri ku irimbi ry’Abasilamu riri mu Murenge wa Nyamabuye ahazwi nko mu Gahondo.

Undi na we avuga ko uwo mugabo yagonzwe agendera mu mukono utari uwe.

Umubyeyi ubyara uwo mwana avuga ko ababajwe n’urupfu rw’umwana we ariko asaba ko yahabwa ubutabera kuko ababibonye batangaza ko umwana wanjye nta  makosa yari arimo kuko yacungaga igare rye.

Ababonye impanuka bavuga ko yabaye ahagana saa 17:40 mu gihe imodoka itwara indembe yo ku bitaro bya Kabgayi yaje gutwara uwapfuye ahagana saa 20:20. 

Abaturage bakavuga ko bidakwiye, abatabazi bakwiye gutabarira hafi kuko nubwo abahari babona ko yapfuye bazanye iyi modoka yatanga ubuvuzi bw’ibanze.

  • AKIMANA JEAN DE DIEU
  • Gashyantare 13, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE