Muhanga: Umuganura wabasigiye umukoro wo kudasesagura no gukora cyane

Abatuye Akarere ka Muhanga mu Murenge wa Mushishiro, biyemeje gukora cyane bagamije gutera imbere, ubundi bakirinda gusesagura, babihuza n’umunsi w’Umuganura.
Mubandakazi Domina Umwe mu batuye mu Murenge wa Mushishiro, mu Kagali ka Rukaragata, avuga ko umunsi mukuru w’Umuganura, ubafasha gusubiza amaso inyuma bagafata umugambi wo gukora cyane bagamije gutera imbere birinda gusesagura.
Ati: “Ni byo kwizihiza Umuganura hano iwacu i Rukaragata, byadufashije gutekera kure kugira ngo aho tutabonye umusaruro, twikubite agashyi dushyiremo imbaga ubundi kandi byadufashije no gufata ingamba zo kudasesagura umusaruro twabonye.”
Mubirigi Eugene ni umwe mu babyeyi batuye mu Kagali ka Rukaragata, avuga ko kwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura bibasigiye isomo ryo gukora cyane bakirinda gusesagura.
Ati: “Kwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura, icyo bidusigiye ni isomo ryo kudaheka amaboko tukirinda gusesagura umusaruro tuba twabonye, kuko bizadufasha kugana inzira y’iterambere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, na we avuga ko kwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura, bijyana no gusubiza amaso inyuma, bagafata ingamba zo gukosora ibitaragenze neza.
Ati: “Kwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura, tukaganura ku musaruro twejeje bidusigire, isomo ryo gukora cyane nk’abatuye Akarere ka Muhanga, ubundi abatanga serivisi na bo bazitange neza kandi vuba, ndetse uyu muganura utubere kandi n’imbarutso yo kwitabira umurimo kurushaho tugana icyerekezo igihugu cyacu gishyize imbere cyo kugera ku iterambere rirambye.”
Uyu mwaka wa 2025, umunsi mukuru w’Umuganura usanze Akarere ka Muhanga kari ku mwanya wa 6 mu kurwanya ubukene, ugendeye ku bushakashatsi ku mibereho rusange y’ingo bwo mu mwaka wa 2024, bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), kuko bigendeye ku bipimo by’ubukene gafite 15%, mu gihe Akarere ka Nyamagabe ariko gafite igipimo cy’ubukene kiri hejuru kuko gafite 51,4%.


