Muhanga:  Paul Kagame yakijije Nyabarongo abajyaga kwiga mu Ngororero

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nyakanga 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, bavuga ko ishuri Paul Kagame yabubakiye mu Kagari ka Rwasari gakora ku ruzi rwa Nyabarongo, ryafashije abana bambukaga uru ruzi mu bwato bajya kwiga mu Karere ka Ngororero.

Rukundo Emmanuel, umwe mu babyeyi bafite abana bigaga hakurya ya Nyabarongo, avuga uburyo kuba barubakiwe ishuri ryakemuye ibibazo abanyeshuri bahuraga na byo.

Aragira ati: “Reka nkubwire ririya shuri twabonye iwacu i Rwasari, ryakemuye ibibazo abana bahuraga na byo bambuka Nyabarongo birimo n’urupfu, kuko nk’umwana wo kwa Warisimbi Richard yatwawe na Nyabarongo avuye kwiga mu Ngororero arapfa tutarabona iri shuri.”

Mukantaganda Therese utuye mu Kagari ka Rwasari, na we avuga ko afite umwana wigaga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, wambukaga Nyabarongo ajya kwiga mu Ngororero.

Arashima kuba atagihangayikishwa n’uburyo umwana we yigaga aciye mu ruzi rwa Nyabarongo.

Iri shuri ryabaye igisubizo ku bana bajyaga kwiga mu kandi Karere

Ati: “Ubu ndashimira Paul Kagame wakijije abana urupfu rwaterwaga no kwambuka Nyabarongo bajya kwiga mu Ngororero, kuko  iri shuri ritarubakwa nashimaga Imana iyo nabonaga umwana wanjye ageze ku mugoroba mu rugo. Kuko Nyabarongo iri aha hepfo yanteraga ubwoba ko na we azagwamo na cyane ko hari umwana tuzi watwawe na rwo avuye kwiga.”

Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, na we ahamya ko iri shuri ryubatswe mu Murenge wa Mushishiro mu Kagari ka Rwasari ryaruhuye abana bajya kwiga mu Ngororero bambutse Nyabarongo.

Aragira ati: “Nkatwe nk’Akarere ririya shuri twemera ko ryaje ari igisubizo ku kibazo cy’abana bambukaga Nyabarongo bajya kwiga mu Ngororero, kuko natwe byaraduhangayikishaga. Gusa ubu ikibazo cyarakemutse na cyane ko twahise tuhashyira n’ icyiciro cy’amashuri yisumbuye ni ukuvuga ko hari icyiciro cy’amashuri abanza n’icyiciro cy’ayisumbuye bishatse kuvuga ko nta mwana ucyambuka Nyabarongo muri uyu Murenge wa Mushishiro ajya kwiga mu karere ka Ngororero”.

Abatuye miu Kagari ka Rwasari bavuga ko iri shuri ririho icyiciro cy’amashuri  abanza kugera mu mwaka wa gatandatu, hamwe n’icyiciro cy’amashuri yisumbuye kugera mu mwaka wa gatatu.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hari gutegurwa ko rizashyirwaho n’ikiciro cy’amashuri yisumbuye cy’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nyakanga 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE