Muhanga: Paul Kagame yabigishije gukora atandukanye n’uwabigishaga kwicana

Abatuye mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, by’umwihariko abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, bavuga ko umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi Paul Kagame, yabigishije gukora cyane bakiteza imbere mu gihe Kambanda Joseph mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho kubigisha gukora yabigishije gufata imbunda ngo bicane.
Nsabimana Vincent wavutse mu 1959, akavukira mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, avuga uburyo umukandida Paul Kagame yabigishije gukora bakiteza imbere.
Ati: “Jyewe ndi umusaza wavutse mu 1959, ariko nkurikije uko mbayeho kuri ubu ndabikesha Paul Kagame, wanyigishije gukora mbikuye ku ijambo namwumvanye ko nta muntu wampa agaciro ahubwo nkwiye kukiha, ku buryo ubu mpinga urutoki nibura ku kwezi nsaruramo amafaranga y’u Rwanda 75 000.”
Nsabimana akomeza avuga ko kuri ubu afite intego yo gutora Paul Kagame, kuko yamwigishije gukora, bitandukanye n’umuyobozi waje mu gihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi akabigisha gufata imbunda ngo bicane.
Aragira ati: “Paul Kagame nzamutora nongere mutore kuko atandukanye n’umuyobozi waje aha iwacu mu 1994, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 agafata imbunda mu ntoki ashaka kuyitwigisha ngo twicane aho kutwigisha gukora nk’uko umusaza nkunda Paul Kagame yatwigishije gukora aho kutwigisha amacakubiri.”
Kamunazi Alivera nawe ni umukecuru wavutse mu 1949, akaba umunyamuryango wa FPR- Inkotanyi uvuka mu Murenge wa Kibangu avuga ko kuyoborwa na Paul Kagame, bitandukanye n’umuyobozi waje kubigisha kwicana bafashe imbunda aho kubigisha kwivana mu bukene.
Ati: “Jyewe nkunda Paul Kagame kuko ni umuyobozi wanyigishije kuva mu rugo nkitabira umurimo ngakora ubuhinzi bumpa amafaranga, bitandukanye na Kambanda waje agahagarara hariya ureba imbere y’Umurenge akanyigisha gufata imbunda nk’aho nari umusirikare”.
Nawe akomeza avuga ko azashyigikira Paul Kagame akamutorera ku muyo bora kugirango akomeze kumuha ibitekerezo byo kuzamuka mu mibereho myiza kurushaho.
Ati: “Reka nkubwire jyewe nahisemo Paul Kagame nk’umuyobozi wanjye igihe cyose uzakomeza akampa icyizere cyo gutera imbere”.
Mucyonsenge Christine umubyeyi ufite imyaka 30, na we avuga ko nubwo ari muto hari amateka ababyeyi be bamuhaye ya Paul Kagame ku buryo yahetse umwana we ajya kumwamamaza.
Ati: “Si ndi mukuru cyane kuko mfite imyaka 30, ariko ababyeyi banjye nakuze bambwira ko ngomba gukunda Paul Kagame nkamushyigikira kuko ari umuyobozi utanga icyizere cyo kubaho utigisha amacakubiri n’ubwicanyi.”
Agaruka ku kuba iwabo baramubwiye ko mu gihe yari uruhinja iwabo hari umuyobozi waje kwigisha ababyeyi be imbunda no kwicana.
Ati: “Impamvu nkunda Paul Kagame bishingiye ku mateka ababyeyi banjye bambwiye ko atandukanye n’umuyobozi witwaga Kambanda waje kubigisha imbunda no kwicana, ibyo nahereyeho nanjye nkunda Paul Kagame ndetse ubu akaba yaramfashije no kwiga nkarangiza nkaba nkora nkiteza imbere.”
Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya w’ubudepite Musonera Germain, avuga impamvu Abanyarwanda ndetse n’abanyakibangu bagomba gutora Paul Kagame n’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Yagize ati: “Gutora Paul Kagame n’Umuryango FPR-Inkotanyi ni uguhitamo umuturage ku isonga, guhitamo imibereho myiza, umutekano, ibikorwa remezo n’ubumwe bw’Abanyarwanda, ku buryo mbasaba nk’abatuye ikibangu kumutora kugira ngo mukomeze iterambere akomeza kubagezaho.
Uwo muyobozi abatuye mu Murenge wa Kibangu bavuga waje kubigisha gufata imbunda aho kubigisha gukora ni Kambanda Jean, aho mu kwezi kwa Gatanu mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ari bwo yaje mucyahoze ari Komini Nyakabanda kuri ubu akaba ari mu Murenge wa Kibangu, agasaba abaturage ku mufatiraho urugero rwo gutunga imbunda nkuko nawe yari ayifite.
Yakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko rwari rwarashyiriweho u Rwanda ngo ruburanishe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



