Muhanga: Mushishiro bazitura Paul Kagame wabakuye mu menyo y’abacengezi

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nyakanga 3, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abatuye mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, bavuga ko bagomba gukomeza kwitura Paul Kagame wabakuye mu menyo y’abacengezi bari bamaze kubatwikira ibiro by’iyari Komini Buringa.

Babigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga, mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi Paul Kagame n’abakandida depite b’uyu muryango, bavuga ko bazamwitura kumutora kuko yabimanye ubwo bari basumbirijwe.

Niyoyita Emmanuel utuye mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, ashimira umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi, Paul Kagame uburyo yabakijije abacengezi mu 1998 ubwo bari bamaze  kubatwikira ibiro bya Komini Buringa.

Ati: ” Jyewe icyo mvuga ni ugushimira Muzehe wacu Paul Kagame wadukijije abacengezi amasasu yabo ari kuduca hejuru bamaze no kudutwikira ibiro bya Komine ndetse bimwe mu byangombwa byacu birashya birakongoka, ku buryo iyo tutagira Paul Kagame ngo adutabare tuba twarapfuye byararangiye.”

Niyoyita akomeza avuga ko kuba Paul Kagame yarabakuye mu menyo y’abacengezi, kumushimira agomba kumutora.

Ati: “Gushimira Paul Kagame mbifite ku itariki ya 15 Nyakanga mutorera kongera kunyobora mu nzira y’iterambere izira amacakubiri.”

Uwimanimpaye Jeanne nawe wo mu Murenge wa Mushishiro avuga ko iyo Paul Kagame atabatabara baba barazimye kubera abacengezi.

Ati: “Njyewe iwacu twari dutuye munsi ya Komine Buringa ku buryo abacengezi bayitwika narabibonaga aho byarimo bishya bigahinduka umukara, ndetse nyuma yo kuyitwika abacengezi batangira kuduhiga amanywa nijoro, gusa Paul Kagame akaba ataremeye ko dupfa akadutabara.”

Uwimanimpaye avuga ko nta kindi yabona ashimira umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi Paul Kagame atari ukumutora.

Ati: “Njyewe nkurikije umuriro w’abacengezi yadukuyemo mu 1998 ubu nkaba ndi gukora nkiteza imbere ntikanga ko hari uwangirira nabi, kumushimira ni ukumuha ijwi ryanjye nkamutora nzirikana ko yampaye ubuzima.”

Bishimangirwa n’umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi ku mukandida depite, Kampororo Jeanne d’Arc, uvuga ko kubera uburyo Paul Kagame yatabaye abatuye mu cyahoze ari Komini Buringa, igihe abacengezi bari bamaze gutwika iyo Komini, nta kindi cyo kumwitura atari ukumutora 100%.

Ati: “Banyamushishiro muribuka uburyo Paul Kagame yadukijije umuriro wari urimo kwaka mu myaka ya 1998, kubera abacengezi? Niba mubyibuka rero nta wundi tugomba gutora ni Paul Kagame, tukamushimira ubwo bwitange yagize bwo kudukura mu menyo y’abacengezi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro, Mukayibanda Prisca, avuga ko imiryango isaga 900 yari yarabuze mu bitabo by’irangamimerere nyuma y’uko ibyo yari yanditsemo bitwitswe n’abacengezi, icyakora ikaba yarongeye kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere bundi bushya.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nyakanga 3, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE