Muhanga: Ku bitaro bya Kabgayi bafashijwe gutora hashyirwa ibiro by’itora

Bamwe mu babyeyi babyariye mu bitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga, kimwe n’abarwayi hamwe n’abarwaza, bavuga ko kuba bashyiriweho ibiro by’itora mu bitaro byabafashije gutora kandi bagakomeza no guhabwa serivisi zo kwa muganga batarinze gukora ingendo bajya gutorera aho babaruye.
Umwe mu babyeyi babyariye muri ibyo bitaro bya Kabgayi Ikitegetse Irene avuga ko kuba bashyiriweho ibiro by’itora mu bitaro, byafashije ababyeyi na bo gutora badasibye itora.
Ati: “Kuba badushyiriyeho aho dutorera, byamfashije kuko nk’ubu urabona ko ntari kujya gutora kubera uru ruhinja mfite, na cyane ko iwacu ari kure kuko nturuka mu Murenge wa Mushishiro”.
Uyu mubyeyi akomeza ashimira abatekereje gufasha abari kwa muganga kubona aho batorera.
Aragira ati: “Ntabwo nabura gushimira abayobozi batekereje no kubarwayi ndetse n’abarwaza kuko iyo batabutekereza benshi nkanjye ntabwo bari gutora abayobozi b’Igihugu nyamara atari bo ahubwo ari ukubera uburwayi bwatumye bisanga batari mu rugo aho bagombaga gutorera.”

Mugenzi we uturuka mu Karere ka Kamonyi, witwa Niyindorera Christine avuga ko kuba ari mu bitaro i Kabgayi ariko akemererwa kuhatorera byatumye abasha kwitorera abayobozi mu gihe kubera urugendo iyo batazana ibiro by’itora byari kurangira atabashije gutora.
Aragira ati: “Ku bwanjye sinari kubona uko ntora kuko iwacu ni kure ni mu Karere ka Kamonyi, ku buryo nishimiye kuba badushyiriyeho ibiro by’itora, maze nkabasha gutorera hano ku bitaro, ku buryo nabashije gutora kandi urabona ko nta mbaraga nari mfite zo kujya gutorera iwacu muri Kamonyi.”
Dr Muvunyi Jean Baptiste umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi, avuga ko kuba bashyiriweho ibiro by’itora mu bitaro, usibye gufasha abarwayi, byatumye n’akazi kadahagarara kubera ko abaganga bagiye gutorera hanze y’ibitaro.
Ati: “Hano iwacu ku bitaro bya Kabgayi kuba badushyiriyeho ibiro by’itora, byafashije abaganga gukomeza akazi kandi batoye abayobozi, bitandukanye n’iyo bataduha ibiro kuko ubu akazi kaba kahagaze, haba ku ruhande rw’abarwayi cyangwa ababyeyi bahabwa babyariye aha iwacu ugasanga serivisi bakabaye bahabwa igihe ntibazibonye kubera ko abaganga bagiye gutorera hanze y’ibitaro.”
Amatora abo babyeyi, abarwayi, abaganga hamwe n’abarwaza, kimwe n’abandi Banyarwanda bakaba kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024 bari mu gikorwa cy’amatora yakomatanyijwe aho bari gutora Umukuru w’Igihugu hamwe n’Abadepite.

