Muhanga: Inyama z’Ingurube ibilo 500 ziherutse gufatwa zatwitswe

Mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatanu tariki ya 09 Gashyantare 2024 ku cyicaro cya Polisi yo mu Karere ka Muhanga kiri mu Murenge wa Nyamabuye hatwikiwe ibilo 500 by’Inyama z’ingurube ziherutse gufatwa zitwawe mu modoka n’abagabo 3 badafite ibyangombwa by’aho zabagiwe n’umuganga w’amatungo wazipimye.
Amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba bagabo 3 bari batwaye izi nyama mu modoka yamenyekanye ku itariki ya 06 Gashyantare 2024 ndetse yemezwa n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry wabwiye Imvaho Nshya ko mu Ntara y’Amajyepfo abo bagabo batatu bo mu Karere ka Muhanga batawe muri yombi bakurikiranyweho gucuruza inyama mu buryo butemewe.
Yagize ati: “Abantu 3 bafashwe bafatiwe mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe, Akagari ka Ruli mu Mudugudu wa Munyinya, batwaye inyama ibilo 500 bigaragara ko zidafite icyangombwa cy’uko zapimwe na muganga w’amatungo uzwi n’aho zari zivanywe ntihari hazwi.”
Aba bari bafashwe harimo; Niyitegeka Theoneste w’imyaka 43, akaba umuvuzi w’amatungo wigenga ukorera mu Murenge wa Shyongwe, Renzaho Alfred w’imyaka 43 akaba umushoferi w’Imodoka yari ipakiye inyama zafashwe na Habuhazi Valens w’imyaka 35 wari kumwe n’umushoferi.

Umukozi Ushinzwe kugenzura Isuku, Ubuziranenge n’Akato k’ibikomoka ku matungo mu kigo gishinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa mu bucuruzi n’Uburenganzira bw’Umuguzi mu Rwanda (RICA), Gaspard Simbarekuye avuga ko inyama zifashwe hatazwi inkomoko yaho zivuye cyangwa zabagiwe zigomba kwangizwa zigatwikwa kugira ngo zidateza ibibazo by’uburwayi ku bazirya zitujuje ubuziranenge.
Yagize ati: “Ubusanzwe inyama zose zifashwe ziterekanirwa inkomoko yaho zabagiwe zikemangwa ku buziranenge bwazo, zigomba kwangizwa kugira ngo zitagurwa n’abajya kuzirya zigateza ikibazo abaziriye.”
Yongeraho ko abagenzura inyama zabazwe ari ba muganga b’amatungo babifitiye uburenganzira kandi bigakorwa mbere y’amasaha 2 zibazwe zitacagaguwemo ibice kuko iyo zaciwemo ibice zigomba kwangizwa kuko ntabwo muganga yabona ibyo aba akeneye kurebamo byatera ibibazo abazazigura.
Nkatwe tugira inama ababaga amatungo kuyajyana ku mabagiro azwi kandi yujuje ubuziranenge bakirinda kuyabagira mu mashyamba no mu bihuru kuko bibateza igihombo kuko iyo zifite ibimenyetso kandi zitwawe neza zirarekwa zigakomeza urugendo zikajyanwa ku isoko aho zari zijyanywe.
Iki kigo kandi kivuga ko kizakomeza gucungira hafi abantu bose bashobora gukora ubucuruzi bw’inyama mu buryo butemewe n’amategeko hagamijwe kurengera abaguzi.
