Muhanga: Imiryango 4,800 yabonye umuterankunga wishingiye uburezi bw’abana

Bamwe mu baturage batuye mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Muhanga barashimira Umuryango Putokaz wabakuye mu bwigunge, by’umwihariko ukaba warishingiye ibyangombwa byose bikenerwa n’abana babo ku ishuri uhereye ku myambaro, ibikoresho by’ishuri ndetse n’ikiguzi cyo kugaburirwa ku ishuri.
Uyu muryango ukorera mu Mirenge ya Rongi, Nyabinoni, Nyamabuye na Cyeza ukaba ufasha imiryango itishoboye isaga ibihumbi 4,800 mu burezi bw’abana, guhabwa ibyo kurya birimo ibishyimbo n’umuceri, ibikoresho byo mu rugo, imyambaro, ibiryamirwa birimo matola n’ibindi.
Nanone kandi muri abo baturage hari aborojwe amatungo magufi nk’ihene ndetse n’abandi bagahabwa inka, bitewe n’uburyo bakeneye gukenurwa kandi bakaba bafite ubushobozi bwo kuyitaho.
Bamwe mu baturage bahabwa iyo nkunga bavuganye n’Imvaho Nshya bemeza ko uyu Muryango wabaruhuye ibibazo by’abanyeshuri birimo ibikoresho, imyenda y’ishuri ndetse bakaba barya ku ishuri batishyuye.
Rukundo Jean de la Croix avuga ko mbere y’uko uyu Muryango uza byagoraga ababyeyi kubona ibikoresho n’inyenda y’ishuri, kandi no kubagaburira indyo yuzuye ngo byari bikiri ingorabahizi.
Yagize ati: “Uyu muryango utaraza ababyeyi benshi nanjye ndimo twaragorwaga cyane, kuko kubabonera ibikenerwa byose bakenera ku ishuri byaratugoraga kuko hari n’abatarabonaga amafunguro kubera ubukene bagasubirayo gutyo batariye. Ariko kandi tweretswe uko twakoresha uburyo baduhaye tukirobera ifi ntiduhore duteze amaboko”.

Mukamugema Brigitte na we avuga ko Umuryango Putokaz watumye abana be babasha gukurikira neza amasomo bakaba banatsinda neza, mu gihe bamaze cy’umwaka bahabwa inkunga.
Yagize ati: “Uyu Muryango Putocaz Icyerekezo waduhereye icyerekezo abana bacu babasha gukurikira amasomo kandi bagatsinda neza cyane, kuko mbere hari ibizamini batakoraga kubera ko ntiwajya kurya ngo ubibure uze wige neza.”
Uwineza Neema na we avuga ko mbere y’uko uyu Muryango uza gufasha Ikigo cy’amashuri cya Kivumu byari bigoranye kuko ababyeyi batabashaga gutanga amafaranga yo kugaburira abana babo ku ishuri kandi no mu ngo zabo batatetse ngo nibura ibyo abana badafashe ku ishuri babe babifatira iwabo.
Yagize ati: “Mu myaka 4 ishize ntabwo twatekerezaga ko twazagira iterambere rimeze gutya riturutse ku muterankunga w’abana bacu kuko ababyeyi bari baremerewe no gushaka ibikoresho hakiyongeraho imyambaro y’ishuri no kwita ku bandi bana ugasanga umwana aje kurya ntabibone agasubirayo atabonye ibyo kurya kubera ko mu rugo ubukene bunuma. Ariko biga neza kuko bitaweho n’Umuryango ubaha byose bikenerwa mu ishuri”.
Umwe mu barimu bigisha muri iki kigo avuga ko mbere uwo muryango ugoboka amasaha ya nyuma ya saa sita abana biga nabi kuko bamwe mu batararyaga ku ishuri bajyaga mu rugo bagasanga nta biryo byatetswe bakagarukira aho.
Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kivumu Placide Ntigurirwa avuga ko uyu Muryango watangiye kugoboka abanyeshuri baturuka mu miryango itishoboye guhera mu 2019, bivuye ku bana basanzwe mu ishyamba batarimo kwiga babaganirije bababwira ko bavuye kurya iwabo.
Yongeyeho ko kuva batangira gufasha abana bo mu miryango ikennye, bigana umuhate kandi bagatsinda ku buryo nutsinze afashwa gukomeza kwiga no mu bindi byiciro, bityo ngo n’ireme ryarazamutse.
Patrick Byiringiro, Umuhuzabikorwa w’Umuryango wa Putokaz, yavuze ko uko ubushobozi bugenda buboneka bazakomeza gufasha abana benshi kurushaho.
Yagize ati: “Mu Karere ka Muhanga dufasha imiryango irenga 4800 ikennye kurusha indi, kandi ntitureba ubugari bw’umuryango dufata ufite ikibazo wese kandi tubaha ubufasha bwihariye burimo ibikoresho by’ishuri n’imyenda yo kwambara bagiye kwiga. Tubona ko hari abana benshi bakwiye gufashwa natwe tuzakomeza kuzamura imibare y’abo dufasha”.
Akomeza yibutsa ababyeyi b’abana bafashwa ko bakwiye gukomeza gukoresha ubushobozi bahawe harimo amatungo magufi bakayafata neza, kugira ngo biteze imbere ubwabo badategereje gukomeza gufashwa.

AKIMANA JEAN DE DIEU
Nkundumukiza Samuel says:
Kanama 2, 2025 at 6:24 pmInkunga ese komfite umushinga wokorora inzuki murubyiruko nabobagatozwa ubuvumvu kuko bugira ifaranga jyewe ndumuvumvu Kandi sindengeje imyaka18 jandimfite imizinga 300 niboheye kumwaka tsarurs Toni 2 murekedushigikire urubyiruko nturuka muri katabagemu 0795963313