Muhanga: Imikorere mibi ya AGRUNI irushaho guteza umwanda

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 14, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Muhanga bavuga ko hatagize igikorwa amashyamba akikije umujyi wa Muhanga azahinduka ibimpoteri by’ibikoresho by’isuku Pampa, ndetse n’amacupa avanwamo inzoga kubera imikorere mibi ya kampani AGRUNI itwara kandi igakusanya ibishingwe mu mujyi wa Muhanga.

Mu kiganiro abahatuye bahaye Imvaho Nshya bavuga ko AGRUNI ikusanya ikanatwara imyanda (ibishingwe) mu mujyi idakora neza, aho kubakiza umwanda iwubateza ku buryo ukwezi gushobora gushira badatwariye abaturage ibishingwe, bikababoreraho mu ngo zabo bikaba bishobora kubatera indwara.

Ikindi binubira ni uko AGRUNI ibazamuriraho amafaranga yo kubatwarira ibyo bishingwe, bamwe bahitamo kumena imyanda ahabonetse hose.

Uwitije Dominique avuga ko uburyo bwo gutwara imyanda mu mujyi wa Muhanga butanoze, kuko usanga hari naho bibagirwa kuza kubitwara bigasaba guhamagara ngo bazaze kubitwara rero umuturage washyize imyanda mu mufuka ntitwarwe ashaka ujya kubimumenera ahabonetse harimo no mu shyamba.

Yagize ati: “Uburyo bwo gutwara imyanda usanga banibagirwa ko bagomba kuza gutwara ibishingwe kandi binadusaba ko rimwe na rimwe tubahamagara wabona nta gisubizo baguha gifatika cyo kubikuraho, kuko hari igihe wiyambaza abandi bakajya kubikumenera aho bashaka utanazi nko mu mashyamba”.

Mujawimama Sandrine we atangaza ko kampani AGRUNI itwara ibishingwe nayo ishaka gusarura aho itabibye, ikazamura amafaranga uko yishakiye.

 Ati: “Kampani itwara ibishingwe AGRUNI ishaka gusarura aho itabibye, kuko mu minsi ishize yigeze kwifata izamura amafaranga twishyuraga yari ari mu masezerano bari baragiranye, bamwe bahitamo kujya babiha abantu bakajya kubijugunya ahabonetse hose”.

Nyaminani Solange avuga ko abantu bajya kumena imyanda ahabonetse hose no mu mashyamba biterwa n’imyumvire bafite kandi baba bangiza ibidukikije, ariko ko na kamere muntu ishobora gutuma hari ibintu badakora banabikora bakabikora nabi bacungana n’ubuyobozi.

Yagize ati: “Rwose dufite abantu bamena imyanda ahabonetse hose no mu mashyamaba bakangiza ibidukikije, hari  abagifite imyumvire ikiri hasi ku bijyanye no kunoza isuku, ndetse n’abafite kamere ishobora gutuma hari abantu bakora ibidakwiye kandi bakabikora nabi kubera ko bacungana n’ubuyobozi”.

Umukozi wa AGRUNI mu Karere ka Muhanga, Eric Nkunzurwanda avuga ko bakunze guhura n’imbogamizi z’abaturage batishyura imisanzu yabo ndetse ibi bigatuma kampani itabasha gukora neza inshingano zayo, igakorera mu gihombo kubera ko batanga byinshi birenga ibyo binjije.

Akomeza avuga ko bazavugana n’ubuyobozi kugira ngo igiciro cya serivisi baha abaturage babashe gutwarirwa akanavuga ko ibi byose bituma hari abakoranaga na Kompanyi bikorwa n’abaturage banze gukorana na AGRUNI bityo bakaba bafite imyumvire ku bijyanye no kunoza isuku.

Ati: “Hari aho usanga Umudugudu utuwe n’ingo 200 ariko tugatwarira ingo 50 zonyine kandi ugasanga atari byo kuko ni yo yonyine ifite amasezerano yo gutwara imyanda.

Nkunzurwanda yongeyeho ati: “Dushoboye gutwara imyanda kuko ntabwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) yaduha ibyangombwa byo gukora tutujuje ibyangombwa, tudafite ubushobozi bwo gutwara neza imyanda. ariko turasaba Akarere ko kigisha abaturage kumenya ko isuku ihera mu rugo kandi bagomba kuyigira umuco”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Madamu Kayitare Jacqueline avuga ko kugira Isuku ari inshingano za buri muturage wese, bityo uwanyuranyije nabyo aba yatakaje indangagaciro kuko aba yafashe uruhande rubi rwo kujya kumena imyanda aho itagenewe.

Ati: “Buri muturage agomba kugira aho akusanyiriza imyanda iva mu rugo rwe kandi uwakoze ibinyuranyije n’amabwiriza yashyizweho aba yatakaje indangagaciro kuko aba yakuyeho umwanda iwe ariko akajya kuwuteza ahandi itagenewe ahubwo hangiza ibidukikije”.

Yibutsa kandi abafite umuco mubi wo gushyira imyanda ahadakwiye kubireka bakayishyira ahakwiye kugira ngo isuku iboneke, iyo myanda ikajyanwa ahabugenewe ntiteze ibibazo ku bidukikije.

Andi makuru Imvaho yashoboye kumenya ni uko nta modoka ifite zihagije zo gutwara ibishingwe ziba i Muhanga, kuko bategereza ko zituruka i Kigali,  umuntu yababaza impamvu batabatwarira bakamusubiza ko imodoka zifite ikibazo ariko bikemuka vuba, abantu bakibaza niba bihora gutyo, ukwezi 1,2,3 barinda kwibutswa ko ibishingwe byababoreyeho, akaba yaba ari yo ntandaro yo kuba hashira n;ukwezi badatwariye abantu ibishingwe bikarinda kubaboreraho.

Ikindi ni uko n’abakozi baza gupakira ibishingwe batwara imifuka y’abaturage ugasanga hari ubwo bagarurira umuntu umufuka washaje wacikaguritse kandi uwe bajyane wari mushya, kandi abakozi bakorera iyo kampani ntibahemberwa igihe, bashobora kumara amezi 2, 3, 4.

Iyo kampani, AGRUNI ikaba ihakorera by’amaburakindi kuko hatanzwe isoko ryo gutwara imyanya habura iritsindira maze hongererwa igihe AGRUNI isanzwe ikusanya ikanatwara ibishingwe mu mujyi wa Muhanga.

AKIMANA JEAN DE DIEU

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 14, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE