Muhanga: Ikiraro cyo mu kirere cyatumye batagicumbika igihe imvura yaguye

Ikiraro cyo mu kitrere giherereye ku mugezi wa Gacyeri uri hagati y’Utugali twa Rukaragata na Matyazo two mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, cyubatswe cyakemuye ikibazo cyo gutuma abaturage igihe imvura iguye bacumbika. 293469
Iyo imvura yagwaga hari abanyeshuri bararaga mu kandi Kagali badatuyemo kubera uwo mugezi wa Gicyeri bananirwaga kwambuka wuzuye.
Mukaribagiza Vestine umwe mu batuye mu Mudugudu wo mu Kagali ka Matyazo, a vuga ko mbere y’uko iki kiraro bagihabwa, mugihe cy’imvura nta mubyeyi wajyaga mu nzu ahubwo yajyaga ahitegeye umugezi ngo nuba wuzuye aburire abanyeehsuri ntibaze, ahubwo bajye gucumbika.
Ati: “Ndashimira Perezida wa Repubulika wadufashije kubona iki kiraro, kuko jyewe ubwanjye iyo imvura yagwaga sinajyaga mu rugo naritwikiraga ngahagarara ahitegeye, kugira ngo umugezi wa Gacyeri niwuzure, mbashe kuburira abanyeshuri bo kuwambuka ahubwo bajye gucumbika kugira ngo utabatwara”.
Akomeza avuga ko ikiraro cyo mu kirere cyanabafashije mu buhariranire hagati yabo n’abatuye mu Kagali ka Rukaragata.
Ati: “Usibye ikibazo cy’abanyeshuri iki kiraro cyakemuye, cyanadufashije mu buhahiranire hagati yacu n’abatuye muri Rukaragata, kuko ubu ntawatinya kujya kurema isoko rya Mushishiro n’iryi Muhanga mu mujyi nkuko byahoze ,dutinya gutwarwa n’amazi ya Gacyeri.
Ufitese Fabrice ni umwe mu urubyiruko rwiga ku urwunge rw’amashuri rwa Matyazo (GS Matyazo), akaba nawe avuga ko batarabona iki kiraro cyo mu kirere, ari mu banyeshuri baburaga uko bataha kubera umugezi wa Gacyeri.

Ati: “Nigaga hakurya kuri ariya mashuri, gusa byaratugoraga, iki kiraro kitarashyirwa ku mugezi wa Gacyeri, kuko wasangaga iyo imvura yabaga iguye dutangira kwibaza aho turi bunyure dutaha.”
Akomeze avuga ko hari igihe yaraye mu baturanyi bo hakurya y’umugezi kubera kubura aho aca avuye kwiga
Ati: “Iki kiraro cyo mu kirere baduhaye ni ukuri cyakemuye byinshi, ibaze ko jyewe ukubwira nigeze kurara kwa mugenzi wanjye twigana biturutse ku kuba umugezi wa Gacyeri wari wuzuye nkabura aho nyura mvuye ku ishuri, rwose abacyubatse barakoze pe”.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mugabo Gilbert yemeza ko iki kiraro cyo mu kirere cyubatswe ku mugezi wa Gacyeri ari igisubizo ku batuye mu Tugari twa Rukaragata na Matyazo.
Ati ” Nibyo koko nanjye nahamya ko iki kiraro hari ibibazo byinshi cyacyemuye byaterwaga n’umugezi wa Gacyeri utagiraga iteme ryo kwambukiraho, kuko nawe ubirebye mu gihe cy’imvura biragoye kuhanyura”.
Yasabye abatuye Akarere ka Muhanga muri rusange kujya bafata neza ibikorwa remezo bahabwa bakanabicungira umutekano.
Ati: “Rero Ndasaba abaturiye iki kiraro cyubatswe hano yewe n’abatuye Akarere ka Muhanga muri rusange, kujya bafata neza ibikorwa remezo bahabwa bakabicungira umutekano, kugira ngo bitangirika cyangwa bikangizwa kandi bibafitiye akamaro”.
Iki kiraro cyo mu kirere kiri ku mugezi wa Gacyeri, cyikaba cyaratangiye kubakwa na kampani ya B2P (Bridges to Prosperity), tariki ya 16 Gashyantark2024, cyikaba cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni ijana na cumi n’imwe n’ibihumbi magana atatu na birindwi (1 130 7000 Frw).

