Muhanga: Ikiraro bifuzaga ko gikorwa kigiye gukorwa habe nyabagendwa kinatange n’akazi

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Werurwe 18, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Abatuye Utugari twa Nyamirambo na Gasharu bavuga ko ikiraro cya Magarure bifuzaga ko gikorwa kuko kucyambuka byagoranaga kuko cyari cyarapfuye, bishimira ko kigiye gukorwa kandi bamwe bakaba bagiye kukibonaho n’akazi.

Bimenyimana Leonidas ni umwe muri abo baturage avuga ko bishimiye ko ikiraro kigiye kubakwa kandi kikaba kigiye no kubaha akazi.

Ati: “Iki kiraro cya Magarure rwose kucyambuka byagoranaga, ariko kuba kigiye gukorwa biradushimishije, kuko tugiye kugikuraho akazi, ubundi kandi ikorwa ryacyo rikaba rizacyemura ibibazo byo kuba ibinyabiziga byagorwaga no kucyambuka.”

Mugenzi we witwa Nshimiyimana Jean Paul na we avuga ko ikorwa ry’ikiraro cya Magarure rigiye kubaha akazi ariko kandi kikazacyemura ikibazo cyo kubura aho ibinyabiziga binyura.

Ati: “Rero ikiraro cyacu cya Magarure wabaga uteze moto mbere yo kwambuka ukavaho yewe ni imodoka kukinyuraho byari ikibazo. Ariko kuba kigiye gukorwa nkatwe turi mu nyungu zo kubona akazi ariko kandi kikazanakemura ibibazo twaterwaga no kuba cyarangiritse”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko iki kiraro kizatahwa mu mpeshyi ndetse agasaba abatuye Akarere ka Muhanga kujya babungabunga ibikorwa remezo begerezwa.

Ati: “Ni byo iki kiraro cya Magarure kigiye gutangira kubakwa turateganya ko kizuzura mu mpeshyi kigatahwa. Rero icyo nasaba abantu ni uko bakwiye kumva ko ibikorwa remezo bibegerezwa ari ibyabo bakabirinda ababyagiza”.

Ikiraro cya Magarure kikaba kigiye kubakwa ku bufatanye muri gahunda y’Ibikorwa by’Ingabo na Polisi y’Igihugu bizamara amezi 3, bifite insanganyamatsiko igira iti: ‘Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano.’

Biteganyijwe ko kizubakwa mu mezi atatu kigatahwa mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka wa 2024.

Biteganyijwe ko kizubakwa mu mezi atatu kigatahwa mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka wa 2024.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Werurwe 18, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE