Muhanga: Hibutswe abakoreraga Komine zari zigize Perefegitura ya Gitarama

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kamena 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ku Biro by’Akarere ka Muhanga ku wa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2024, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahoze ari abakozi ba Leta muri Perefegitura ya Gitarama n’Amakomini yari ayigize.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Mugabo Gilbert, watanze ikiganiro muri iki gikorwa yavuze ko Abatutsi bishwe urupfu rubi.

Ati: “Kwibuka Jenoside ni igikorwa ngarukamwaka, tuzahora tubibuka  kandi tubikora, kuri iyi nshuro turibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho umubare munini ari urubyiruko kuko 65% by’Abanyarwanda ni urubyiruko, rero ibyatumye iyi Jenoside ishyirwa mu bikorwa tugomba kubivuga kugira ngo babimenye ndetse babyitondere.Ni ko kurinda igihugu n’amateka yacyo neza.”

Yakomeje avuga ko hakwiye gushyirwa imbaraga murubyiruko kuko Bamwe mubayishyize mubikorwa bari urubyiruko, gusa ariko kandi n’abayihagaritse barimo urubyiruko rero ni byiza ko amateka yagejeje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 avugwa ndetse akanigishwa abakiri bato.

Mu buhamya bwa Kimenyi Jean Paul  avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarateguwe kera kuko se yari yaramaze guhohoterwa no gusahurwa kubera ko umwana we yari yaragiye mu ngabo za RPA. Abitwaza ko indege yaguye si byo.

Ati: “Jenoside ntiyatangiye indege imaze guhanuka nubwo ari bwo Abatutsi batangiye kwicwa cyane, gusa nkurikije ibyo papa bamukoreraga mbere mbona  ko Jenoside yari yarateguwe, barazaga bakamwambura amafaranga n’ibindi bintu bamubwira ko baje gushaka umuvandimwe wanjye wari waragiye mu gisirikare.”

Akomeza avuga ko nk’abarokotse banyuze muri byinshi kandi bibi kugira ngo babashe kubaho, gusa ngo nyuma y’imyaka 30 Jenoside ihagaritswe abarokotse bamaze kwiteza imbere babikesha ubuyobozi bwiza butavangura kuko se yari umwarimu kandi agatotezwa nabo bakoranaga.

Umuyobozi wungirije wa Ibuka mu Karere ka Muhanga Dushimimana Fidele, na we avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe, irigishwa, ishyirwa mu bikorwa n’Abanyarwanda, bikaba byarakozwe n’abari abayobozi babi.

avuga ko abayobozi b’uyu munsi bafite umukoro wo gukora cyane kugira ngo ibyo abababanjirije bakoze babikosore, gusa ariko ngo hari intambwe imaze guterwa.

Ati: “Jenoside ijya gushyirwa mu bikorwa habanje gukorwa ibarura ku Batutsi kugira ngo bazabice banabazi. Ibyo byose byakorwaga n’abayobozi bariho icyo gihe, ikibigaragaza ni byinshi tubona byabaye ku Btutsi bari mu Mirenge igize Akarere ka Muhanga, iki ni cyo gihe rero ngo nk’ubuyobozi bashyiremo imbaraga kugira ngo ayo mateka mabi yaranze igihugu ku bufatanye bwa Leta n’abari bayishyigikiye akomeze yigishwe.”

Perezida wungirije w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga Nshimiyimana Gilbert yavuze ko Jenoside muri kano gace yatijwe umurindi  no kuba Guverinoma y’abatabazi ariho yari iri, batanga amabwiriza yuko bagomba kwica Abatutsi babifashijwemo na Radio Kangura.

Ati: “Ndagira ngo nihanganishe abari hano bahagarariye imiryango twibuka, turibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsimu 1994, by’umwihariko abahoze ari abakozi ba Leta muri Perefegitura ya Gitarama.

Ni umwanya mwiza wo kwibuka ariko tukananenga abari abakozi bishe ababakoreshaga, ndetse n’abakoresha bishe abakozi, ntabwo ibyo bizongera kuko kuri ubu dufite ubuyobozi bwiza kandi buha Umunyarwanda wese agaciro”.

Kugeza ubu mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama n’Amakomini yari ayigize habarurwa ko hishwe Abatutsi barenga ibihumbi 250 hatarimo abajugunywe muri Nyabarongo.

Ubuyobozi kandi bukomeje gusaba ababa bazi amakuru y’ahaherereye imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994,  kuyatanga igashyingurwa mu cyuhabiro.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kamena 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE