Muhanga: Harakekwa inkuba mu rupfu rw’umusore Twizeyimana

  • AKIMANA JEAN DE DIEU
  • Werurwe 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umusore witwa Twizeyimana Jean Claude wari ufite imyaka 17 wo mu Murenge wa Muhanga mu Kagali ka Nyamirama mu Mudugudu wa Kantonganiye yasanzwe mu nzu yapfuye ndetse n’ingurube 2   hagakekwa ko uyu muntu ndetse n’aya matungo byaba byishwe n’inkuba mu gihe hagwaga imvura yaguye ku munsi w’ejo hashize.

Ayo makuru yamenyekanye mu mugoroba w’itariki ya 26 Werurwe 2024 atanzwe nabo mu muryango we bari bamusize mu rugo bagarutse basanga yapfuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yatangarije Imvaho Nshya ko aya makuru y’urupfu rw’uyu musore ndetse n’aya matungo 2 bikekwa ko nayo yakubiswe n’inkuba.

Ati: “Ni byo koko amakuru y’urupfu rw’uyu musore n’aya matungo magufi rwamenyekanye mu mugoroba w’itariki ya 26 Werurwe 2024 atanzwe nabo mu muryango we barimo umubyeyi umubyara wari ugeze mu rugo”.

Akomeza avuga ko uru rupfu rukekwamo inkuba nkuko ibimenyetso by’ibanze bibigaragaza harimo kuba aya matungo yapfuye yari yegereye aho yari ari ndetse n’ibyari bihahinze.

Yagize ati: “Uru rupfu rw’uyu muntu n’aya matungo magufi rurakekwamo inkuba kuko ibimenyetso by’ibanze biragaragaza ko aho yapfiriye naho izi ngurube zari ziri hegeranye ndetse hakagaragara n’ibindi bimenyetso ku nsina n’amateke bihegereye.”

SP Habiyaremye yibutsa abaturage ko bakwiye kugira uruhare mu kwirinda inkuba mu gihe batwaye ibinyabiziga birimo amagare n’amapikipiki mu mvura bakabiparika bakugama ndetse abantu ntibakwiye kugama munsi y’ibiti kandi bakirinda gukandagira mu mazi n’ibirenge.

Bamwe mu baturage batuye aho bavuga ko uyu musore yazize inkuba ntawamwishe cyangwa ngo arogwe n’undi uwariwe wese.

  • AKIMANA JEAN DE DIEU
  • Werurwe 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE