Muhanga: Guhinga urutoki byabahinduriye ubuzima kubera Paul Kagame

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nyakanga 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu bahinzi b’urutoki bo mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga, baravuga ko imiyoborere ya Paul Kagame yatumye bakora ubuhinzi bw’urutoki buvuguruye, ku buryo bavuye ku kweza igitoki cy’ibilo bitanu, bagera ku kweza igitoki cy’ibilo 100, uku kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki, bikaba byaratumye abana babo babasha kwiga, banahinduka aborozi kubera urutoki.

Ibi aba bahinzi b’urutoki bakaba babitangarije mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi Paul Kagame ku mwanya wa Perezida ndetse n’abakandida depite b’uyu muryango, mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga.

Ndayisabye Fidele ni umuhinzi utuye mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga.

Aravuga ko imiyoborere ya Paul Kagame yatumye ava ku kweza igitoki cy’ibiLo 5 agera ku kweza igitoki cy’ibilo bishobora kurenga 100, bihindura n’ubuzima bw’umuryango.

Ati: Mbere y’imyaka 30 ni ukuvuga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nari mfite urutoki rweraga umusaruro muke ku buryo ibitoki 12 byashoraga kwikorerwa n’umuntu umwe, bitandukanye n’uburyo Paul Kagame yanyigishije gukora ubuhinzi bw’urutoki buvuguruye ku buryo ubu neza igitoki gishobora gupima ibilo 100″.

Yongeyeho ati: “Uko kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki, navuye ku kweza igitoki cyo kurya gusa, kuko ubu nibura ku kwezi nibarira umushahara w’amafaranga y’u Rwanda 80 000, kuko byamfashije no kubona amafaranga yo kwishyurira abanyeshuri babiri mfite, umwe akaba yiga mu Byimana mu bakobwa undi yiga i Huye, kandi bose nta kibazo mfite mbabonera ibikoresho n’amafaranga y’ishuri byose mbikesha urutoki.”

Mukamusoni Godelive  na we uvuga ko kubera Paul Kagame,   yinjiye mu buhinzi bw’urutoki buvuguruye, ku buryo igitoki yeza ubu ngo gikuba inshuro zigera kuri eshanu icyo yezaga atarakora ubunzi buvuguruye, ku buryo kubera uru rutoki yabashije kuba umworozi.

Ati: “Ni ukuri Paul Kagame yankuye ku guhinga igitoki cyo kurya gusa, anshyira ku guhinga igitoki mbasha kuryaho nkanagikuramo amafaranga, kuko ubu kubera igitoki mfite inka ebyiri imwe nayiguze amafaranga y’u Rwanda 285 000 mu 2020, indi nyigura 320 000 mu 2022, kandi zose ubu zarabyaye ndi kunywa amata, mbikesha  igitoki cy’ibilo 95 neza, mvuye ku kweza igitoki cyikorerwaga n’umwana w’imyaka umunani.”

Kayitare Jacqueline chairperson w’Umuryang FPR-Nkootanyi mu karere ka Muhanga, avuga ko Paul Kagame hari byinshi yakoze abayoboraga u Rwanda mbere byari byarabananiye, ahubwo bashoboye kwigisha amacakubiri no gutanya Abanyarwanda.

Ati: “Ku bwa Paul Kagame na FPR-Inkotanyi, hari byinshi bimaze kugerwaho, birimo ubuhinzi buvuguruye, kubaka  imihanda, uburezi budaheza n’ibindi  bitandukanye,  mu gihe ubutegetsi bwariho mbere y’imyaka 30 bwari bwarimitse  gutanya Abanyarwanda, ku buryo gushyigikira Paul Kagame na FPR-Inkotanyi ari ugushima iterambere rirambye Abanyarwanda bari kugeraho.”

Yakomeje avuga ko kubera imiyoborere myiza n’umutekano igihugu gifite kibikesha Paul Kagame, n’abanyamahanga usanga bishimira kuba mu Rwanda.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nyakanga 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE