Muhanga: Bishimiye ko inzibutso 3 za Jenoside zishyinguyemo Abatutsi bishwe zitazahuzwa

Muri iyi gahunda hagombaga guhuzwa inzibutso zirimo urwibutso rwa Kiyumba ruherereye mu Murenge wa Kiyumba, hakaza urwibutso rwa Nyarusange ruherereye mu Murenge wa Nyarusange i Mwaka n’imva rusange yo kuri ADEPR Nyabisindu.
Bamwe mu bafite ababo bashyinguye muri izi nzibutso 3 n’imva rusange ya Nyabisindu baravuga ko bishimiye ko hafashwe umwanzuro wo kurinda no gusigasira amateka y’Abatutsi biciwe muri utu duce bari batuyemo naho abandi bakahahungira bahizeye amakiriro.
Gakwaya Thomas atuye mu Murenge wa Kiyumba yabwiye Imvaho Nshya ko bashimira inzego batakiye ko abavandimwe babo basanzwe bashinguwe mu rwibutso rwa Kiyumba baharekerwa kubera amateka akarishye yabo mu ntangiriro za PARMEHUTU.
Yagize ati: “Twashimishijwe n’umwanzuro wafashwe na MINUBUMWE bafatanyije n’Akarere kacu mu kurekera hano ku rwibutso abacu bishwe muri Jenoside kuko kubimura bakajyanwa i Kabgayi baba bagiye kure ku buryo tutabona uko tubibuka neza kuko hano haratwegereye cyane”.

Mukamfizi Pelagie yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akaba atuye mu Murenge wa Nyarusange avuga ko bishimiye ko iyi mibiri ishyinguye muri uru rwibutso itazimurwa ahubwo hazakomeza kubungabungwa ndetse hakanongerwamo bimwe biranga amateka y’Abatutsi bishwe mu bihe bitandukanye.
Ati: “Uru rwibutso rwacu rubitse ababyeyi bacu, abana bacu, abavandimwe bacu, abo twari duturanye n’abandi bagiye bagwa mu nzira bahunga turishimye cyane ko ruzaguma hano kuko hari amateka yihariye yagiye aranga abishwe mu bihe bitandukanye, harimo n’abishwe kera ubwo hagendaga hageragezwa ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside no kubiba urwango.”
Uru rwibutso runafite igice cy’inyubako yagenwe izashyirwamo amateka n’ibimenyetso bigaragaza inzira y’umusaraba Abatutsi bari batuye i Mwaka banyujijwemo bakicwa.
Hakizimana Noel atuye mu Murenge wa Nyamabuye avuga ko i Nyabisindu ku barokore hafite amateka kuko abari abizera bagambaniranye bakorana umurimo w’Imana bakicana.
Yagize ati: “Hano kuri ADEPR ya Nyabisindu hiciwe abantu, bamwe barahungaga bagera i Kabgayi babona bikunze bakahaguma babona bidashoboka bakagaruka nyuma rero interahamwe zaje kubica bitewe na bamwe mu bapasiteri twabanaga twanasangiraga twarabyaranye abana.”
Umuyobozi w’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Muhanga, Ingabire Benoït avuga ko bishimiye icyemezo cyo kutimura izi nzibutso n’imva rusange bigakomeza kubungabungwa.

Ati: “Muri aka karere dusanzwe dufite inzibutso 3 urwa Kabgayi, Nyarusange na Kiyumba ndetse n’imva rusange yo kuri ADEPR Nyabisindu zose nta ruzimurwa ku bw’amateka yihariye ya buri hamwe, kuko bizadufasha gukomeza guha icyubahiro abacu baharuhukiye no gukomeza kwigira ku mateka ya buri hamwe yihariye agaragaza ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe kuri izo nzibutso n’uduce tuzikikije kandi n’ubushobozi bwo gukomeza kuzitaho burahari”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko bwashimishijwe nuko hafashwe umwanzuro wo gukomeza gucunga izi nzibutso za Nyarusange na Kiyumba kubera amateka zihariye y’Abatutsi bari batuye muri ibyo bice ndetse n’abahahungiye bakaza kuhicirwa.
Bugira buti: “Twashimishijwe nuko hafashwe umwanzuro wo gukomeza gucunga neza izi nzibutso zigacungirwa aho zubatswe haba i Nyarusange hari amateka yaho ndetse na Kiyumba ahazwi ku izina rya Nyabikenke, kuko hose hafite amateka ashaririye akwiye kwigirwaho n’abakiri bato bakamenya urupfu rwa bakuru babo n’abandi bari baturanye n’imiryango yabo urupfu bishwe bazira uko bavutse.”
Ubu buyobozi bwongeraho ko bugiye gukomeza gukusanya amateka akandikwa n’ibindi bimenyetso byose bigaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bigashyirwa ahantu hihariye kugira ngo abato bakomeze kuyigiraho.

Gahunda yo guhuza inzibutso yatanzwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu mu 2019 aho mu Karere ka Muhanga hagombaga guhuzwa inzibutso 3 zisanzwe zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside ishyinguye mu cyubahiro ndetse n’imva rusange yo kuri ADEPR Nyabisindu mu Karere ka Muhanga.
Iyi gahunda yo guhuza inzibutso za Jenoside yatangajwe mu mwaka wa 2019, binyuze mu Iteka rya Perezida wa Repubulika n° 061/01 ryo ku wa 20/05/2019 rigena imitunganyirize n’imicungire y’inzibutso harimo n’uburyo zigomba guhuzwa.
Mu ibarura ryakozwe n’icyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) mu mwaka wa 2015 ryagaragaje ko muri icyo gihe mu gihugu hose hari inzibutso 234 n’imva rusange 115.
Mu mwaka ushize ubwo Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano mu Mutwe wa Sena wasuraga Uturere wagaragaje ko hari inzibutso 172 zivuye kuri 234 n’imva rusange 53 zivuye ku 115.

