Muhanga: Bihaye intego yo gukora cyane mu myaka itanu bakiteza imbere

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ugushyingo 9, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Abatuye mu Mirenge ya Kibangu, Nyabinoni na Rongi mu Karere ka Muhanga, bavuga ko bihaye intego yo gukora cyane by’umwihariko muri iyi myaka itanu iri imbere bagatera imbere bahereye ku byo bafite.

Uragiwenimana Jacqueline utuye mu Murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga, avuga ko kuri ubu afite intego yo kuzamura iterambere ry’urugo rwe, akava ku nka imwe afite nibura mu myaka 5 akazaba ageze ku nka enye.

Ati: “Nkurikije ukuntu abayobozi batwigisha gushyigikira Perezida mu nzira y’amajyambere tugira uruhare mu bikorwa biduteza imbere, nihaye intego y’uko inka imwe ntunze kuri ubu y’agaciro k’ibihumbi 500, mu myaka itanu iri imbere nzaba nayizaniyeho izindi eshatu nibura nkagira inka inye. kandi ndizera ko nzabigeraho mpereye ku buhinzi bw’ibirayi nkora no kuba mfite ishyirahamwe twizigamiramo amafaranga 2 500 ku cyumweru.”

Tuyishime Vestine wo mu Murenge wa Rongi, na we avuga ko yihaye icyerekezo cy’iterambere rye mu myaka itanu iri imbere,itsinda ryabo ry’ubworozi baharanira kwigira.

Ati: “Jyewe ndi mu bworozi bw’inkoko aho ndi kumwe na bagenzi banjye 15, rero nyuma yo kwishyira hamwe ubu tukaba tubasha kubona amagi 500 ku munsi biturutse ku mushinga w’inkoko twakoze, mpereye ku ijambo rya Perezida avuga ko tugomba kwigira, ndashaka ko mu myaka itanu iri imbere tuzaba dufite ikinyabiziga kidufasha gutwara umusaruro w’amagi tubona”.

Habarurema Israel wo mu Murenge wa Kibangu we avuga ko iterambere rye agomba kurijyanisha na manda y’Umukuru w’Igihugu y’imyaka itanu.

Ati: “Ubusanzwe ndi umuhinzi w’ibirayi mpinga kuri 147, ubu rero ndashaka ko mu myaka itanu iri imbere nzaba mfite inka nibura ebyIri mu rugo nzaba nkuye mu buhinzi bw’ibirayi, dore ko ubu amafaranga nabikuragamo nabanje kuyakoresha ndihirira abana aho umwe arangije kaminuza kubera igihingwa cy’ibirayi.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, avuga ko abo baturage bakwiye gufashwa n’ubuyobozi kugeza ku rwego rw’Umudugudu, mu nzira ibaganisha mu iterambere bashaka kugeraho, bakigira.

Ati: “Abayobozi kugeza ku rwego rw’Umudugudu, bagomba kwibuka ko umuturage agomba kuba ku isonga, nkuko Umukuru w’Igihugu ahora abidusaba nk’abayobozi. Rero abayobozi ni ukwegera aba baturage kugira ngo babafashe gushyira intego zabo zibateza imbere mu bikorwa.”

Akomeza avuga ko abaturage bakwiye gufashwa mu bijyanye n’umutekano, bakiteza imbere, bakihaza mu biribwa, bagafashwa no gukumira amakimbirane yo mu miryango kuko aba intandaro y’umutekano muke mu ngo, rimwe na rimwe akanatuma abana bava mu miryango yabo bakajya kuba mu muhanda.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ugushyingo 9, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE