Muhanga: Batewe impungenge n’ikiraro cyasenywe n’ibiza mu 2021

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 10, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Byimanamu Karere ka Ruhango na Nyamabuye yo mu Karere ka Muhanga barasaba ubuyobozi gutekereza ku kiraro cya Rugeramigozi cyasenywe n’ibiza mu 2021, kuko giteye impungenge abagikoresha kikaba gishobora no guhagarika ubuhahirane.

Batangarije Imvaho Nshya ko hashize igihe kirekire iki kiraro gicibwaho n’imodoka zitwara amabuye y’agaciro acukurwa mu Murenge wa Byimana ndetse n’amabuye yubakishwa inzu acukurwa mu Murenge wa Nyamabuye ku musozi wa Mushubati.

Karekezi Donatien atuye mu Murenge wa Byimana yatangarije Imvaho Nshya ko bibateye inkeke kubona ikiraro cyitse kirirwa kinyurwaho n’ibimodoka biremereye ubuyobozi bubizi neza ko cyatera impanuka zaganisha ku rupfu.

Ati: “Ni byo dutewe inkeke n’iki kiraro cyatwawe n’ibiza kandi nta modoka zabujijwe kunyuraho n’ukuntu kimeze hanyuraho imodoka ziremereye kandi ubuyobozi burabizi neza ko gishobora guteza impanuka imodoka ikagwamo cyangwa amapikipiki atwara abagenzi umunsi ku munsi”.

Murekatete Astherie utuye mu Murenge wa Nyamabuye avuga ko bikomeje gutya ntihagire igikorwa iki kiraro cyazahagarika ubuhahirane bw’utu Turere, kuko hari benshi bakorera mu mujyi bagataha i Mpanda cyangwa bakajya gukorayo mu birombe by’amabuye y’agaciro buri mu Murenge ya Byimana.

Yagize ati: “Uko mbibona bikomeje gutya ntihagire igikorwa kuri iki kiraro kikubakwa byadushimisha kuko gihuza uturere tubiri ku ruhande rwa Muhanga Imirenge ya Nyarusange na Nyamabuye naho muri Ruhango, Mwendo na Byimana kandi hari abantu benshi bakorera mu mujyi bataha i Mpanda cyangwa bakaza gukora mu bucukuzi bw’amabuye y’Agaciro acukurwa mu Murenge wa Byimana”.

Mutabazi Silas utwara abagenzi ku ipikipiki avuga ko bigaragara ko ubuyobozi bw’Uturere duhuriye kuri iki kiraro dusa nk’utwagisiganiye kuko bashobora kuba barabonye ko kizatwara amafaranga menshi ntibanabashe guhuza ngo bafatanye kucyubaka.

Ati: “Birashoboka ko Uturere duhuriye kuri iki kiraro wagira ngo baragisiganiye koko bigaragara ko gikeneye amafaranga menshi kugira ngo cyubakwe ariko tubona ko gukorana ari byo byatanga umusaruro, bidakozwe dushobora kuzabona habaye impanuka igatwara ubuzima bw’abantu wenda ni bwo cyakorwa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Bizimana Eric avuga ko iki kiraro cyatekerejweho ariko kubera ubushobozi buke abagikoresha igice gisigaye bakwiye kwitwararika kugira ngo hatabaho impanuka.

Yagize ati: “Mu ngengo y’imari y’umwaka utaha turateganya kugikora kugikora kugira ngo gikomeze koroshya ubuhahirane kuko   gikoreshwa n’abaturage b’Uturere twombi, baba abaza mu kazi mu cyanya cy’inganda cya Muhanga, abava i Muhanga bajya mu bikorwa byo gukora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Byimana ndetse n’abahakoresha bava i Nyarusange no mu Murenge wa Mwendo wo mu Karere ka Ruhango”.

Akomeza yemeza ko inyigo cyakorewe yagaragaje ko hakenewe amafaranga asaga Miliyoni 372.703.118 frw kugira ngo cyubakwe mu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2024-2025.

Iki kiraro cyubatswe mu 1995 ku nkunga y’Icyahoze ari  Komite mpuzamahanga itabara imbabare (CICR) kugira ngo ibyo bice bibashe guhahirana.

AKIMANA JEAN DE DIEU

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 10, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE